Selena Gomez yahishuye ko ari mu bihe bitamworoheye kubera abakomeje kumuvugaho
Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

Umuhanzikazi Selena Gomez uherutse gutangaza ko yaretse imbugankoranyambaga kubera abantu bakomezaga kumugereranya n’umugore wa Justin Bieber wahoze ari umukunzi we ndetse n’amagambo Umugore wa Bieber yamuvuzeho yasabye abantu kumworohera kuko ari mu bihe bimugoye.
Kuri ubu Selena Gomez wari ukomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, yasabye abantu ko bamworohereza mu bihe arimo bikomeye.
Mu kiganiro gito yagiranye na Vanity Fair yagize ati: ’’Ndi mu bihe binkomereye, simbona impamvu abantu batarekeraho kumvugaho’’.
Selena Gomez w’imyaka 30 yakomeje agira ati: ’’Nasaba abantu ko banyereka urukundo kuko ibibi bamvuga ni byinshi kandi barabizi ko nabasabye kwibanda ku byiza kurusha ibibi, sinumva impamvu n’ubu ntawe ubasha kubyumva.
Mba nagiye kure y’imbuga nkoranyambaga kugira ngo ntakomeza kubibona ariko n’ubundi nkomeza kubibona. Nabasaba ko banyorohera bakibuka ko nanjye ndi umuntu ufite amarangamutima nk’abandi bose’’.
Hollywood Life yatangaje ko Selena Gomez wasabye abantu kumworohera, aherutse no gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kurekera aho kumugereranya na Hailey Baldwin umugore wa Justin Bieber batari gucana uwaka muri iyi minsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *