Selena Gomez yahishuye uko umugore wa Justin Bieber yatumye areka gukoresha Instagram imyaka 5
Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

Umuhanzikazi Selena Gomez yahishuye uko yafashe imwanzuro wo kureka gukoresha imbugankoranyambaga by’umwihariko Instagram kubera umugore wa Justin Bieber bahoze bakundana.
Selene Gomez wakunze kugaragaza ko gutandukana na Justin Bieber byamugizeho ingaruka zikomeye nyuma y;imyaka myinshi bari bamaze bakundana yavuze ko yahisemo kureka gukoresha Instagram kubera abantu bakundagaga kumugereranya n’umugore wa Justin Bieber.
Urukundo Selena na Justin rwamaze igihe kinini gusa rushyirwaho akadomo mu 2018 ubwo batandukanaga maze Justin Bieber akarushinga n’umunyamideli Hailey Baldwin hashize igihe gito atandukanye na Selena Gomez.
Ibi byatumye aba bombi bagirana ibibazo ari nabyo Selena yakomojeho avuga impamvu yamaze igihe adakoresha Instagram.
Mu kiganiro Selena Gomez yagiranye n’ikinyamakuru Vanity Fair yatangaje ko yari amaze imyaka 5 adakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram kubera Hailey Baldwin umugore wa Justin Bieber.
Mu magambo ye Selena Gomez yagize ati “Nkimara gutandukana na Justin Bieber ntabwo imbuga nkoranyambaga zanyoroheye. Aho narebaga hose nabonaga inkuru ze na Hailey gusa icyambangamiraga cyane n’uko abantu benshi batugereranyaga.”
“Iyo nashyiragaho ifoto yanjye bahitaga batangira kungereranya na Hailey bavuga ibyo andusha cyangwa ko ntaho mpuriye nawe ariyo mpamvu Justin yamushatse’’.
Selena Gomez w’imyaka 30 y’amavuko ari mu bakurikiranywa cyane kuri Instagram aho afite miliyoni 378 z’abantu bamukurikira.
Muri iki kiganiro yakomeje agira ati “Mu by’ukuri sinashakaga kuvuga nabi Hailey cyangwa kumwubahuka nsubiza abatugereranya nahisemo gushaka umuntu uzajya azikoresha mu myaka 5 ishije kuko ntari gukomeza kwihanganira ibyo batuvugagaho’’.
Uyu muhanzikazi kandi yasoje avuga ko n’ubwo ibye na Justin Bieber byarangiye gusa bikomeje kumukurikirana cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akenshi abantu bakunze gufata amafoto ye nawe bagikundana bakayagereranya nayubu ari kumwe n’umugore we Hailey Baldwin.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *