Sempoma utoza Team Rwanda yijeje kuzegukana ‘Maillot Jaune’ muri Tour du Rwanda 2026
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yatangaje ko we n’abakinnyi be bafite intego yo kwambara umwambaro w’umuhondo kugeza begukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2026.
Kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 1 Werurwe 2026, ni bwo hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizazenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda.
Team Rwanda ni imwe mu makipe azaba ahanganiye iri rushanwa, dore ko imaze kurikina inshuro nyinshi ndetse abakinnyi bayo bamenyereye imihanda ikoreshwamo.
Mu gihe imyitozo irimbanyije, Umutoza Mukuru wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yagaragaje ko intego ari ukwegukana isiganwa uko byagenda kose.
Ati “Mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo Tour du Rwanda itangire, abakinnyi bameze neza nubwo imyitozo tutarayirangiza. Turacyafite indi myitozo kandi isiganwa ryerekanye ko bafite umuvuduko uhagije.”
“Ikipe yose iracyafite icyizere, icya ngombwa ni ugushaka umwambaro w’umuhondo, byananirana tugashaka uduce. Intego ya mbere ni iyo kwambara umwenda w’umuhondo tukawugumana kugeza ku munsi wa nyuma.”
Sempoma yongeyeho ko iyo arebye abakinnyi be asanga bifitiye icyizere gihagije kandi bafite ubushobozi bwo kuzegukana iri siganwa ribona umugabo rigasiba undi.
Mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda 2026 rizwi nka Amahoro Criterium 2026, ryegukanywe na Byukusenge Patrick, akurikirwa na Tuyizere Etienne bombi ba Team Rwanda, mu gihe Ngendahayo Jeremie wa May Stars yabaye uwa gatatu.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *