skol
fortebet

Serena Williams agiye kurushinga n’umukunzi we bamaranye umwaka

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Ikirangirire mu mukino wa Tennis, Serena Williams w’imyaka 35 y’amavuko agiye kurushinga n’umukunzi we bamaranye umwaka umwe bakundana.
Ikinyamakuru HollywooodLife cyanditse ko tariki ya 28 Ukuboza 2016, aribwo umunyamerikakazi Serena Williams yambitswe impeta y’urudashira imuteguza ubukwe n’umukunzi we Alexis Ohanian.
Iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko Serena Williams yanditse ku rukuta rwa Reddit aha abakunzi be ishusho y’uko byagenze ubwo umukunzi bamaranye umwaka umwe yamwambikaga impeta. (...)

Sponsored Ad

Ikirangirire mu mukino wa Tennis, Serena Williams w’imyaka 35 y’amavuko agiye kurushinga n’umukunzi we bamaranye umwaka umwe bakundana.

Ikinyamakuru HollywooodLife cyanditse ko tariki ya 28 Ukuboza 2016, aribwo umunyamerikakazi Serena Williams yambitswe impeta y’urudashira imuteguza ubukwe n’umukunzi we Alexis Ohanian.

Iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko Serena Williams yanditse ku rukuta rwa Reddit aha abakunzi be ishusho y’uko byagenze ubwo umukunzi bamaranye umwaka umwe yamwambikaga impeta.

Alexis umugabo wa Serena bahuriye i Roma ubwo yamwambikaga impeta

Serena atangaza ko ’umukunzi we yapfukamye imbere ye, yitwaje impeta nziza maze akamusaba ko yamubera umugore wisezerano’.

Alexis Ohanian ugiye kurushinga na Serena, ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika. Yamenyekanye cyane mu rwego rw’isi n’urubuga rwa reddit-co yashinze guhera mu mwaka wa 2011. Serena Williams we azwi cyane nk’umugore wagiye atsinda amarushanwa atandukanye mu mukino wa Tennis.

Us Weekly ivuga ako aba bombi bahuye mu mwaka wa 2015 muri resitora [aho bafitira ifunguro] ngo icyo gihe bumvaga ari ubushuti busanzwe budashobora kuvamo urukundo.

E!News yo yanditse ko ubwo tariki ya 28 Ukuboza 2016, Serena yambikwaga impeta yahuriye n’umukunzi we mu mujyi wa Roma mu gihugu cy’u Butaliyani ari naho ibirori byabereye byo guhamya urwo bakundanye.

2016, yasize atsindiye igihembo mu mukino wa Tennis

Iki kinyamkuru ariko kinavuga tariki ya 24 Ukwakira 2015, ari bwo aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo ubwo Serana yatangaza ko asigaye akorana byahafi na Alexis mu mishinga, icyo gihe bari mu mujyi wa Los Angeles.

Umwaka wa 2016, wabaye umwaka wo kwerura ku mpande zombi. Byatangiye Serena akoresha Twitter na instagram avuga ko akundana na Alexis ariko uyu mugabo ntagire byinshi avuga.

Alexis yaje guhamya urwo akunda Serena, ubwo byahihiswaga ko Serena yaba asigaye akundana n’umuraperi Drake w’imyaka 30 y’amavuko. Alexis wihebeye Serena yahise yandika kuri Instagram ye agira ati "Umwamikazi wanjye, ndagukunda urabizi....Urasa neza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa