skol
fortebet

Shaddy Boo ari mu bahataniye igihembo cy’umwamikazi w’ubwiza

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Shaddy Boo, wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gitangaje,ari mubahataniye igihembo Diva Beauty Awards mu cyiciro cy’umwamikazi w’ubwiza mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ibihembo bizatangwa ku nshuro ya kabiri, ariko icyiciro cy’Umwamikazi w’ubwiza (queen of beauty) ni icyiciro gishya. Iki cyiciro kirimo ibizungerezi bitangarirwa na benshi kubera ubwiza byibitseho.
Muri iki cyiciro, abakobwa bahatanye ni: Shaddy Boo, Vanessa Hermajesty, Umukundwa Cadette, Nene Tracy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bea, Christa Mendez, Teta Nice, na Mamy la Diva.
Mu guhitamo umukobwa uzegukana igihembo, hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo, hagendewe ku buryo bazaba baserukanye umucyo mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.
Uzatsinda azahabwa igihembo kingana n’umushahara w’ibihumbi magana atanu buri kwezi, azahembwa mu gihe kingana n’umwaka.
Uretse guhabwa ayo mafaranga, uzatsinda azajya anakorerwa ibintu by’ubwiza ku buntu kugeza manda ye irangiye. Si ibyo gusa, kuko hari n’ibindi bihembo biteganyijwe bazahabwa, ariko bitaratangazwa.
Diva Beauty Award 2024 izahemba kandi abarimo: Umwogoshi mwiza, ukora make-up, utunganya inzara neza, Best Lashes Artist, Best Hairstyle, Best SPA, Best Tattoo Artist, na Best Hair Salon.
Biteganyijwe ko ibihembo bizatangirwa mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Ukwakira 2024.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa