skol
fortebet

Shaddyboo , Miss Nishimwe Naomie na Papa Sava bayoboye urutonde muri Rwanda Influencer Awards [URUTONDE]

Yanditswe: Thursday 16, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 16 Ukuboza 2021 , Abategura ibihembo bya Rwanda Influencer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere batangaje abantu 10 bitwaye neza mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet

Sponsored Ad

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, ni bwo icyiciro cy’amatora yo kuri internet mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards cyasojwe. Abantu 50 b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ni bo bari bahatanye aho batorwaga binyuze kuri internet hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money na Visa Card.

Abatsinze mu cyiciro cy’amatora ni abantu 10 barimo umunyamideli Shaddyboo, Pamela Mudakikwa, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio, Nishimwe Rose, Gratien Niyitegeka [Seburikoko], umuhanzi Mico The Best, Japhet na Etienne, Joyce na Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 n’ubwo ababitegura bavuga ko baheze mu gihirahiro nyuma y’uko Inama y’abaministri ihagaritse ibitaramo.

Ariko ikavuga ko ibyateguwe bigomba gusaba uburenganzi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB aho uru rwego narwo rwaraye rutangaje ko ruguye gusohora amabwiriza agenga ibitaramo.

Nsengiyumva Alphonse ukuriye ikipe itegura ibi buhembo aragira ati “Tukimara kubona itangazo twahise twandika ariko ntiturasunizwa. Amakuru dufite ni uko hakinozwa amabwirizwa ngenderwaho. Muri macye dukomeje kwitegura ariko ntituzi neza uko biri bugende.”

Pamela Mudakikwa watsinze mu cyiciro cy’amatora azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga atanga ibitekerezo mu gushima ibyagenze neza cyangwa kunenga kandi agasangiza ibitekerezo bye abamukurikira.

Agaragara cyane mu ngingo zibanda ku burenganzira bw’abana, umuryango ndetse no gufasha urubyiruko kugira imitekerereze myiza yarufasha kubaka ejo heza hazaza.

Shaddyboo ntawumukurikira mu kugira umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram. Imbaraga afite zituma ikigo cyose cy’ubucuruzi kifuza kuba cyakorana na we. Abamukurikira bamwigiraho byinshi bijyanye n’aho gusohokera, imyidagaduro, ubwiza ndetse n’imyambarire.

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 yatsinze icyiciro cy’amatora muri Rwanda Influencer Awards 2021

Umuhanzi Mico The Best yahize bagenzi be bari bahatanye mu cyiciro cy’amatora

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Seburikoko

Umunyamideli Shaddyboo yayoboye abandi mu bavuga rikijyana kuri Instagram

Pamela Mudakikwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nawe yatsinze mu cyiciro cy’amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa