skol
fortebet

Shaddyboo yabwiye ikintu gikomeye umukunzi we bizamura amarangamutima ya benshi

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ukomeye hano mu Rwanda wamamaye nka Shaddyboo yabwiye umugabo we amagambo akomeye avuga ko yifuza kuba kumubera byose kuburyo amubonamo nk’ahantu heza umuntu yajya yishimye ndetse akanahajya ababaye.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa Shaddy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije ifoto ari kumwe n’umunzi we Manzi Jeonot uherutse kwizihiza ibirori by’isabukuru ye y’amavuko.

Mu butumwa Shaddyboo yashyizeho yagize ati"Ndifuza kukubera ahantu heza ho kugana wajya ubabaye n’igihe wishimye."

Ni ubutumwa bwatumye benshi bagabanya gushidikanya ko Shaddyboo ari mu rukundo cyane ko hari abatekerezaga ko nta rukundo yaba agira bitewe n’ubuzima yibereyemo.

Kuva muri Werurwe 2022 ubwo Shaddyboo yatangazaga ko afite umukunzi ntasiba kugaragaza ko yahiriwe ndetse aryohewe n’urukundo arimo.

Shaddyboo ntago yigeze akunda kuvugwa mu rukundo cyane kuko n’abamuvugwagaho ibyo wasangaga we ntacyo abivugaho.

Kugeza ubu Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’uwari umugabo we wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nka Meddy Saleh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa