skol
fortebet

Shaddyboo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma nyuma yo kwiyita umwamikazi wa Africa

Yanditswe: Monday 08, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ,yigambye ko ariwe mwamikazi wa Afurika ahabwa urw’amenyo n’abakoresha Twitter baramwibasira karahava.

Sponsored Ad

Shaddyboo nyuma y’uko agiye kuri twitter, yatangiye kuyikoresha cyane ndetse akajya atangira gutungurana bitewe n’ibintu yandikaga abantu batari bamumenyereyeho, ariko akabikora mu buryo bwo gutebya no gushimisha abantu agamije kubaganiriza.

Ababarizwa kuri Twitter ntibajya baripfana. Nyuma y’ubutumwa bwa Shaddyboo, batangiye kumutera imijugujugu bamubwira ko atazashobora Twitter, nyamara izina yari afite mu myidagaduro rimwemerera kuyobora ari na ko bimeze magingo aya.

Yifashishije konti ye n’ubundi, yanditse ko ariwe mwamikazi wa Afurika ndetse mu buryo yabyanditsemo wabonaga ko nta nama ari kugisha, ahubwo ahita abaza abafana be ati "Umwami ni nde".

Shaddyboo yifashishije ifoto yambaye imyenda y’umweru ndetse n’imisatsi ari umweru, yicaye ahantu afashe igikombe cy’icyayi cyangwa ikawa maze abwira abantu batandukanye ko ariwe mwamikazi wa Afurika.

Yagize ati: “Ndi umwamikazi wa Afurika, umwami ni nde?.’’ Mu gushyiraho ayo magambo, yerekanye ko ahamanya nayo maze abimenyesha (Tag) abiyita ‘abamikazi’ bose, biyita aba Afurika, ababwira ko ariwe wa nyawe.

Nyuma yo gushyiraho ibyiyumviro bye n’uko abyumva, Shaddyboo yahise ahabwa urw’amenyo n’abakoresha twitter, benshi bamubwira ko yaba umwamikazi w’isibo cyangwa umudugudu. Gusa si bose kuko hari benshi bakunze ibyiyumviro bye, bamubwira ko bamukunda cyane.

Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati’’ Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.’’

Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati’’Umwamikazi abana n"umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.’’

Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati’’ Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.’’

Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati’’Umwamikazi abana n"umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.’’

Naho Sebastien Niyo we ati’’Ko umwami agabira abantu se wowe niba uri umwamikazi utugabiye iki? Mbwira nguhe momo yanjye unageho akantu ndaq!hahahahaha.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa