skol
fortebet

Shaddyboo yahishuye impamvu yanze kwitabira igitaramo yari yatumiwemo i Burundi

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Mbabazi Shadia umaze kubaka izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yaryo wamenyekanye nka Shaddyboo yahishuye impamvu yatumye atitabira igitaramo yari yatumiwemo i Burundi cyane ko yari yatangiye no kucyamamaza.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, Shaddyboo yari yageze i Bujumbura ndetse yatangiye no kwamamaza igitaramo yatumiwemo.

Icyatunguye abakunzi b’uyu mugore, ni uko mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, yabyutse avuga ko atakitabiriye ibi birori kuko hari ibyo atumvikanyeho n’ababiteguye.

Mu nyandiko ndende yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagaragaje ko yababajwe no kudataramana n’abafana be i Burundi icyakora amakosa yose ayahengekera ku bamutumiye.

Ati “Mbabajwe no kuba ntari bubashe gutaramana namwe, ariko ku rundi ruhande ntabwo nashobora gukorana n’abantu badafite ubushobozi bwo gutegura ibirori.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko hari ibyo atumvikanye n’abateguye ibi birori byatumye ku munota wa nyuma ahagarika kubyitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa