skol
fortebet

Shaddyboo yasabye abanyamakuru ko bamwandikaho inkuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021

Sponsored Ad

Shaddyboo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yabisabye nyuma yuko yiyemeje kwishyurira arenga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, Uwiduhaye Jean Baptiste umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe kubera kubura uko yishyura ishuri.

Sponsored Ad

Umusore witwa UWIDUHAYE Jean Baptiste abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yatabaje buri wese wamufasha kugira ngo abone ubushobozi bw’amafaranga angana na 502,500 Frw yo kwishyura ishuri.

Jean Baptiste yatangiye avuga ko yarangije amasomo ye mu 2018, aho yize ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) yahoze yitwa ETO Gitarama.

Mu magambo ye ubwo yiyambazaga abakoresha urubuga rwa Twitter, yavuze ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ari bwo ubushobozi bwamubanye buke abura uko yishyura.

Ati “Ngeze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu muryango wanjye hatangiye kuza ibibazo bitandukanye bituma amikoro yanga.”
Mu myaka itatu amaze adafite impamyabushobozi ye, Uwiduhaye yavuze ko yahahombeye byinshi dore ko atashoboraga kubona uko asaba akazi.

Shaddyboo yabwiye Igihe ko yabonye ubusabe bw’uyu musore akumva bimukoze ku mutima ahita yiyemeza kumufasha kandi ko aya mafaranga ayatanga nta muntu bafatanyije.

Ati “Ubu ngiye gutangira kumushaka tuvugane mwishyurire ariya mafaranga yose, nimara kumubona nanayamuhaye nzababwira mumubaze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa