Shaddyboo yataye abanyamakuru yari yatumiye mu kiganiro aragenda
Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbugankoranyambaga no mu myidagaduro ya hano mu Rwanda muri rusange yataye abanyamakuru yari yatumiye mu kiganiro aragenda.
Ibi byabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 ubwo uyu mugore afatanyije n’abamutumiye mu gitaramo ateganya gukorera i Rubavu ku wa 25 Gashyantare 2023 bari bagiye kuganira n’itangazamakuru kuri iki gitaramo.
Ni ikiganiro abanyamakuru bari batumiwemo bavuga ko kizaba saa munani z’amanywa icyakora birinda bigera saa kumi bakimutegereje.
Umwe mu banyamakuru bari ahabereye iki kiganiro yabwiye Igihe ko nyuma yo kumutegereza igihe kirekire, bababajwe bikomeye n’uko igihe yahagereye yabanje kujya mu kiganiro na Phil Peter bamarana hafi indi saha.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Shaddyboo yari ageze ahari kubera ikiganiro n’abanyamakuru asanga nabo barubiye.
Ubwo ikiganiro cyari gitangiye abanyamakuru bagaragarije Shaddyboo ko batishimiye kuba yabakerereje, icyakora bitewe n’uburyo babivugagamo barakaye, uyu mugore yahise avuga ko atagirana ikiganiro n’abanyamakuru kimeze nko gutongana nabo.
Ati “Aho kugira ngo twicare hano turi gutongana gusa, ndabizi ko igihe ari amafaranga ariko n’ubundi cyarangiye. Muri kuburana!”
Nguko uko yafashe icyemezo cyo guhaguruka arigendera ava ahaberaga iki kiganiro.
Icyakora nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe ubwo Shaddyboo yahagurukaga agiye abanyamakuru ndetse nabo bafatanyije gutegura iki gitaramo bamukurikiye ndetse bamwe bumvikana mu majwi bamusaba kugbanya uburakari agatuza bagakora akazi kuko kuba bemeye gutegereza babikoreye kumwubaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *