skol
fortebet

Shaddyboo yibasiye umuntu wambitse Miss Ingabire Grace ikanzu aheruka guserukana muri Miss World[Amafoto]

Yanditswe: Saturday 11, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Shaddyboo bakomeje gukwirakwiza amshusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kwerekana imideli gakondo mu marushanwa ya Miss World 2021 , aho benshi bakomeje kunenga uwa mwambitse. View this post on Instagram
A post shared by MISS RWANDA 2021 (@missingabiregrace) Aya mashusho n’aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n’imyambarire y’uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Shaddyboo bakomeje gukwirakwiza amshusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kwerekana imideli gakondo mu marushanwa ya Miss World 2021 , aho benshi bakomeje kunenga uwa mwambitse.

Aya mashusho n’aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n’imyambarire y’uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa nk’iyamubayeho nini maze amarangamutima ya bamwe ashirira kuri Twitter.

Nubwo hari abamuhaye inkwenene ariko si bose kuko hari n’abanenze abahaye urw’amenyo uyu mukobwa bavuga ko isi igeze kure niba umukobwa usigaye yambara akikwiza asigaye atukwa kakahava.

Muri ayo mashusho abenshi bayataramiyeho ndetse aba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ikanzu uyu mukobwa yambaga itamukwira ubona ko uburyo inadozemo itari ijyane nawe n’uko angana, ibintu byababaje bamwe.

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yanenze uwampitse nyampinga w’u Rwanda Miss Ingabire Grace abinyujije kurubuga rwe rwa twitter agira ati “Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.”

Naho Uwitwa Iyv Dudu yagize ati’’Disi isi igeze ku musozo koko! Umuntu arambara akikwiza agatukwa bigeze aha koko?? Ubwo kuko atanejeje irari ryanyu mwasakuje koko! Mukunda abambaye ubusa burya?????.’’

Hari n’abasabye Shaddybo kubamenyera aho uwambitse Miss Grace aherereye bagira bati’’Rero wowe dufashe kumenya naho turahari kugira ngo tuzamwereke ukuntu yaduhemukiye afata miss wacu akamwambika nk’uri muri maternité’’


Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 6 Ukuboza 2021, abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bari kubarizwa muri Teritwari ya Puerto Rico aho bahatanira kuvamo Miss World 2021, biyerekanye mu mideli gakondo n’iyindi mu birori byitabiriwe n’abantu banyuranye.


Hahise hatangwa igiciro k’ikanzu Miss Grace yari yambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa