skol
fortebet

Shaddyboo yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze yambaye agatimba [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia wamamaye cyane nka Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyamaga cyane cyane Instagram kubera amafoto akunze gushyira hanze.
Ku munsi w’ejo Shaddyboo nibwo akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yasangiza abakunzi be ifoto yambaye agatimba , maze benshi baratungurwa cyane batangira kumwifuriza urugo ruhire.
pic.twitter.com/cM9PoPK77Y— Shaddyboo (@shaddyboo__92) March 20, 2022 Benshi mu bakunzi ba shaddyboo bakomeje kujya Impaka ko yaba yakoze (...)

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia wamamaye cyane nka Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyamaga cyane cyane Instagram kubera amafoto akunze gushyira hanze.

Ku munsi w’ejo Shaddyboo nibwo akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yasangiza abakunzi be ifoto yambaye agatimba , maze benshi baratungurwa cyane batangira kumwifuriza urugo ruhire.

Benshi mu bakunzi ba shaddyboo bakomeje kujya Impaka ko yaba yakoze ubukwe gusa bamwe bakomeje guhakana.

Ukuri kuri aya mafoto ya shaddyboo akomeje gutera benshi kwibaza nuko yafashwe muri 2019.

ShaddyBoo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi nyuma baza gutandukana,buri umwe ahitamo inzira ze gusa bose bakazajya bahuzwa n’aba bana babyaranye.

Shadddyboo uyoboye mu bakurikiranwa na benshi kuri instagram mu Rwanda, nyuma yo kwemeza ko yabonye umusore wamutwaye uruhu n’uruhande aherutse gutangaza ibyihariye byatumye amwegurira umutima we.

Yagize ati" Icya mbere ni inshuti yanjye ikomeye, ikindi atandukanye cyane n’abantu nabonye. Ni umugwaneza, yicisha bugufi, ni umwana mwiza bya hatari ni amahirwe kumugira mu buzima bwanjye, ndamukunda".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa