skol
fortebet

Shaffy yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada ku iterambere ry’umuziki

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 22, May 2026

Shaffy yaganiriye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada ku iterambere ry'umuziki

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Shaffy umaze iminsi muri Canada aho ari gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye, mbere yo gutaramira mu Mujyi wa Ottawa yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shaffy yavuze ko yakiriwe na Ambasaderi Prosper Higiro ndetse ko bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ubuhanzi bwafasha mu iterambere ry’urubyiruko ndetse n’iry’Igihugu.

Ati “Byari iby’agaciro guhura na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro. Twaganiriye ku buryo ubuhanzi bushobora guteza imbere igihugu, bugatanga akazi mu rubyiruko ndetse bukagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.”

Shaffy wataramiye mu Mujyi wa Montreal ku wa 16 Gicurasi 2026, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 23 Gicurasi 2026.

Sharif Uzabumwana uzwi nka Shaffy ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi by’umwihariko mu bakorera umuziki muri Diaspora.

Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo “Akabanga”, “Sukuma”, “Bana” ,“Sèrela” n’izindi nyinshi zamuzamuriye izina mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.

Shaffy watangiye umuziki mu 2019 afashwa n’abarimo The Ben ndetse na Lick Lick ni umwe mu bahanzwe amaso mu kuzamura umuziki w’u Rwanda cyane ko amaze kwigwizaho abakunzi mu Banyarwanda aho batuye ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa