skol
fortebet

Shakib yavuze ko ibibazo by’urugo bitasobanura iherezo ry’urukundo rwe na Zari

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 25, Jun 2026

 Shakib yavuze ko ibibazo by'urugo bitasobanura iherezo ry'urukundo rwe na Zari

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acaracara agaragaza ko umubano wa Zari Hassan uzwi nka “The Boss Lady” na Shakib Cham Lutaaya wageze ku musozo, Shakib yavuze ko atigeze atandukana n’umugore we nk’uko byavuzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva muri Kenya, Shakib yasobanuye ko ibiri kuvugwa ku gutandukana kwe na Zari atari ukuri, ahubwo ko ari ibibazo bisanzwe bibaho hagati y’abashakanye.

Yagaragaje ko kutumvikana ku bimwe atari ikimenyetso gihagije cyo kuvuga ko urukundo rwabo rwarangiye, ashimangira ko ibibazo byo mu rugo bidakwiye gukemurirwa cyangwa gutangarizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi w’iteramakofe yavuze ko we na Zari bakomeje kugirana ibiganiro bigamije gushaka ibisubizo ku bibazo byavutse hagati yabo, agaragaza ko bombi bafite ubushake bwo gukomeza kubaka umubano wabo.

Shakib yavuze kandi ko imyaka bamaze babana yamufashije gusobanukirwa imiterere ya Zari, avuga ko ari umuntu ugendera cyane ku marangamutima, ku buryo hari igihe ashobora gufata imyanzuro cyangwa kuvuga ibintu atabanje gutekereza ku ngaruka zabyo.

Yongeyeho ko ikintu cy’ingenzi mu mubano atari ukubura ibibazo, ahubwo ari ubushobozi bwo kubikemura no gukomeza ubuzima.

Aya magambo ya Shakib aje nyuma y’igihe gito Zari yari yatangaje ko we n’umugabo we batandukanye ku bwumvikane. Ni mu gihe kandi hakomeje kuvugwa ibihuha bimuhuza mu rukundo n’umuhanzikazi Kin Bella ukomoka muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, nubwo nta ruhande rwari rwabivuzeho ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa