skol
fortebet

Shakira yahishuye uko umuziki wamufashije gukira ibikomere yatewe na Gerard Piqué

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamamaye mu muziki nka Shakira, yatangaje ko kongera gukora umuziki byamufashije gukira ibikomere yatewe no gutandukana na Gerard Piqué.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na GQ Spain, aho yabwiye iki kinyamakuru ko akiramara gutandukana na Piqué, yabanje guceceka gusa ntibimukundire ko akira ibikomere kugeza igihe yatangiraga gusubira muri studio agakora umuziki.

Asobanura ko byari bigoye kumenya aho afite ibibazo n’uko yabishyira hanze abinyujije mu muziki ngo Isi ibyumve, ariko byamufashije gutangira urugendo rwo komoka inguma.

Shakira na Piqué batangaje ko batandukanye muri Kamena 2022 nyuma y’imyaka 12 bakundana. Byari nyuma y’ibibazo byo gushinja Piqué kumuca inyuma. Gusa, Shakira yumvikanye avuga ko gucana inyuma ntaho bihuriye no gutandukana kwabo.

Mu mezi ashize, Shakira yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko gukundana na Piqué byatumye ashyira umuziki ku ruhande, kugira umugabo bigatuma asubira inyuma muri rusange.

Mu 2010 ubwo habaga imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo, nibwo Piqué yamenyanye na Shakira. Icyo gihe, Shakira w’imyaka 47 yaririmbye mu muhango ufungura irushanwa bityo baza gucudika bigera aho Shakira yimukira muri Espagne.

Aba bombi bakoze ubukwe, babyaranye abana babiri; Sasha w’imyaka icyenda na Milan ufite imyaka 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa