skol
fortebet

Shakira yatanze umusogongero w’indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 08, May 2026

Shakira yatanze umusogongero w'indirimbo y'Igikombe cy'Isi cya 2026

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’injyana ya Pop, Shakira Isabel Mebarak Ripol, yashyize ahagaragara indirimbo y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru giteganyijwe mu mpeshyi, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Uyu mugore w’Umunya-Colombia w’imyaka 49, wakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Whenever, Wherever” na “Hips Don’t Lie”, yasogongeje abamukurikira indirimbo yise “Dai Dai” ku wa Kane, aho ari yo y’irushanwa ry’uyu mwaka rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Shakira yashyize amashusho y’umunota umwe ku mbuga nkoranyambaga ze, yafatiwe muri Stade Maracana yo muri Brésil, agaragaza ko iyi ndirimbo ahuriyemo n’Umunya-Nigeria Burna Boy izajya hanze ku wa 14 Gicurasi.

Ni ku nshuro ya kabiri Shakira agiye kuririmba indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya Ruhago nyuma ya “Waka Waka (This Time for Africa)” mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Yakoze kandi imwe mu ndirimbo zifashishijwe mu irushanwa rya 2014, ari yo La La La yaririmbye mu birori bisoza Igikombe cy’Isi cyabereye muri Brésil.

Shakira ufitanye abahungu babiri n’uwahoze ari umukunzi we, Gerard Piqué wakiniye FC Barcelone na Espagne, yaririmbye kandi “Hips Don’t Lie” mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi cyabereye mu Budage mu 2006.

Igihugu cye, Colombia, ni kimwe mu bihugu 48 bizahatanira Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka.

Reba uwo musogongero hano

https://x.com/shakira/status/2052418680533791188?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E2052418680533791188%7Ctwgr%5E87f8f600412a635347289f4ca7c89e3189293990%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Figihe.com%2Fimikino%2Ffootball%2Farticle%2Fshakira-yatanze-umusogongero-w-indirimbo-w-igikombe-cy-isi-cya-2026
_

Ibitekerezo

  • Dushigikiye iyondirimboyashakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa