skol

Umuhanzi Shallipopi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo gikomeye cyateguwe na SKOL Malt na Bank ya Kigali

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2026

featured-image

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Crown Uzama uzwi cyane mu muziki nka Shallipopi wamamaye mu ndirimbo zikunzwe n’urubyiruko hirya no hino muri Afurika, yatangajwe nk’umuhanzi mukuru w’igitaramo “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” kizabera i Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026.

Africast Fest: NI igitaramo gitegurwa ku bufatanye bwa SKOL Malt na Bank ya Kigali, kikaba kiri gutegurwa na Groove Kigali hamwe na Intore Entertainment.

Shallipopi azwi cyane mu ndirimbo zirimo Laho, akaba ari umwe mu bahanzi bakomeje kugira izina rikomeye mu muziki wa Afurika kubera injyana ye yihariye ikurura cyane urubyiruko.

Abategura iki gitaramo bavuga ko ari kimwe mu bitaramo bikomeye bitegerejwe cyane muri uyu mwaka, cyane cyane ko SKOL Malt isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bikomeye harimo ibyitabiriwemo n’abahanzi mpuzamahanga nka Davido na Shenseea.

Mbere y’umunsi w’iki gitaramo, SKOL Malt izategura ibikorwa bitandukanye byo gususurutsa abakunzi b’imyidagaduro muri Kigali bizahurizwa mu gikorwa cyiswe “Shallipopin’ Ahanad”, kigamije gutanga ibyishimo.

Ku ruhande rwa Bank of Kigali, iki gitaramo kiri mu bikorwa byayo byo kwizihiza imyaka 60 imaze ikorera Abanyarwanda muri gahunda ya BK@60, aho izifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga nka BK Pay na BK Cards mu korohereza abazitabira iki gitaramo mu kwishyura no kubona serivisi zitandukanye.

Groove Kigali itangaza iby’iki gitaramo

Abategura iki gitaramo batangaje ko amakuru ajyanye n’amatike y’igihe azatangirira kugurishwa azatangazwa mu minsi ya vuba.

Abantu batandukanye bitabiriye ibirori byo gutangaza iby’iki gitaramo banywa SKOL Malt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa