Sheilah Gashumba yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye
Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026
Sheilah Gashumba uri mu bakobwa bagezweho mu myidagaduro ya Uganda n’Akarere by’umwihariko, yahishuye ko ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye cyane ko atwite inda y’amezi atatu.
Ibi Sheilah Gashumba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be abinyujije ku rubuga rwa TikTok, umwe mu bari bamukurikiye aza kumubaza ati urateganya kubyara ryari
Mu kumusubiza, Sheilah Gashumba yavuze ko yitegura kwibaruka imfura ye ndetse ahita anahishura ko atwite inda y’amezi atatu asaba abakunzi be kumusengera kugira ngo bizagende neza.
Amakuru ahari ahamya ko Sheilah Gashumba yaba agiye kwibaruka umwana yabyaranye n’umusore bari mu rukundo rushya witwa Alex Bidandi.
Nta makuru menshi azwi kuri uyu musore wigaruriye umutima wa Sheilah Gashumba binavugwa ko yaba ari nawe wamuteye inda yitegura kwibaruka.
Icyakora mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Kasuku, Sheilah Gashumba wahishuye ko asigaye afite umukunzi mushya ntamuvuge neza, yavuze ko bose batwara imodoka zo mu bwoko bwa Range Rover.
Uretse kuba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umunyamakuru, Sheilah Gashumba w’imyaka 30 ari mu bavanga imiziki bagezweho muri Uganda ndetse kenshi akunze kwiyambazwa mu bitaramo bibera i Kigali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *