skol
fortebet

Shene ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bya Bushali yasibwe

Yanditswe: Friday 18, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bahagaze neza mu Rwanda mu njyana ya Rap mu bwoko bwa Kinya Trapp yasibiwe Shene ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bye n’inzu yahoze ireberera inyungu ze yitwa Green Ferry Music.

Sponsored Ad

Abinyujije mu itangazo yasangije abamukurikira Bushali yavuze ko yifuje kumenyesha abakunzi be ko Shene ye ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bye yamaze gusibwa ku mpamvu ataramenya n’inzu yahoze ireberera inyungu ze ya Green Ferry Music ihagarariwe na Producer Dr Nganji.

Bushali yatandukanye na Green Ferry Music umwaka ushize wa 2021 yari amazemo imyaka isaga ine ndetse niyo yamugize icyamamare.

Kugeza ubu iyo ushatse shene ya Bushali kuri YouTube ntigaragara ndetse uyu muhanzi ntago agikurikira Producer Dr Nganji ku rubuga rwa Instagram nkuko byahoze.

Bushali asibiwe Shene ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bye nyuma y’uko yari aherutse gushyiraho indirimbo ’Kirika’ ari nayo yari aherutse gushyira hanze.

Producer Dr Nganji uhagarariye inzu ya Green Ferry Music yahoze ireberera inyungu za Bushali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa