skol

Shoddyboo yongeye guhishura ko yifuza kubyarana na Manzi wigaruriye umutima we [Ifoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 May 2022

Mbabazi Shadia wamamaye cyane nka Shaddyboo uri mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyamaga cyane cyane Instagram kubera amafoto akunze gushyira hanze, yogeye gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku bw’ibyo yasabye umukunzi we wigaruriye umutima we.

Shaddyboo abinyujije kuri Instagram ahasanzwe yanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 , yashyizeho ifoto ateruye umwana maze ayisangiza umukunzi we,maze ayiherekesha amagambo agira ati @ jnot_manzi7 tubyare sibyo”.

Buri munsi uyu munyamidelikazi wigaruriye imita ya benshi ntahwema kwereka urwo akunda uyu musore witwa Manzi Jeannot wigaruriye umutima we , n’uburyo amwishimira .

Mbabazi Shadia aheruka gutangaza icyo yakundiye uyu musore agira ati" Icya mbere ni inshuti yanjye ikomeye, ikindi atandukanye cyane n’abantu nabonye. Ni umugwaneza, yicisha bugufi, ni umwana mwiza bya hatari ni amahirwe kumugira mu buzima bwanjye, ndamukunda".

Jeannot wituriye muri Kenya wegukanye Shaddyboo, ubwo kuwa 08 Werurwe 2022 ababikurikiraniye hafi hatangiraga gukwirakwira ko ari mu rukundo na Shaddyboo, yari afite abamukurikira kuri Instagram babarirwa mu bihumbi 3 n’amagana.

Ubusanzwe ShaddyBoo wifuza kubyarana n’umusore wamutwaye uruhande ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi nyuma baza gutandukana,buri umwe ahitamo inzira ze gusa bose bakazajya bahuzwa n’aba bana babyaranye.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Abantu benshi usanga hari ibintu usanga bafata nk’ibanga ryabo kuburyo...
21 May 2022 0

Ya dosiye ya Miss Elsa yahawe Urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro...
20 May 2022 0

Sobanukirwa imwe mu migenzo ikunzwe gukorwa mu bukwe n’inkomoko...

Abantu benshi bakunze kwibaza kuri imwe mu migenzo ikorerwa mu bukwe...
20 May 2022 0

Hamenyekanye igihe igice cya kabiri cya "SQUID GAME"yakunzwe na benshi...

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season...
20 May 2022 0

USA: Ishuri ryitwa Roeper School ryafunzwe nyuma yo gutanga ikizami...

Ishuri ryitwa Roeper School ryafunzwe nyuma y’uko amakuru amenyekanye ko...
20 May 2022 0

Umunyamukuru Baker Samuel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we...

Baker Samuel BYANSI wa Royal Fm uri mu banyamakuru bakomeye mu gihugu mu...
20 May 2022 0