Shyaka ukinira ikipe y’Igihugu yakoze ubukwe n’umukunzi we nyuma y’igihe bakundana
Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball na REG BBC, Shyaka Olivier yakoze ubukwe n’umukunzi we Isaro Amanda bamaze igihe bakundana.
Ubukwe bwabo bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu minsi yashize, ubukwe nyirizina bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 aho wabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana muri Cela Chapel saa 11h.
Nyuma y’iyo mihango ibirori byakomereje muri Olympic Hotel Kimironko aho biyakiriye.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera za Mutarama 2022 yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakazakimarana, undi na we arabyemera.
Icyo gihe Shyaka Olivier yabwiye Isimbi ko ikintu yamukundiye ari uko ari umuntu wihariye ndetse n’umutima we nta wundi yawubonanye.
Ati "Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n’urukundo agira nta handi nigeze mbibona."
Yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y’imyaka 2 bakundana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *