skol

Simon Cowell yahakanye uruhare mu rupfu rwa Liam Payne

Yanditswe: Wednesday 26, Nov 2025

featured-image

Simon Cowell wamamaye nk’umwe mu bayobozi b’akanama nkemurampaka mu marushanwa atandukanye azamura impano, yavuze ko abantu bamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne, bavuga ko yamushyizeho igitutu gikabije ubwo yari muri One Direction ariko ntamufashe guhangana n’ingaruka z’ubwamamare.

Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na Rolling Stone Music Now podcast, aho yabajijwe uko yakiriye abantu bamushinja kuba intandaro y’urupfu rwa Payne.

Mu gusubiza Simon Cowell ati “Ntabwo nsoma ibyo bintu kuko iyo mbikoze, ni nko kwikorera iyicarubozo. Igitekerezo cy’uko ushobora kuba ari wowe ubazwa ubuzima bw’umuntu nyuma y’imyaka 10 umufashije kwinjira mu muziki nticyumvikana.”

Cowell w’imyaka 66 niwe washinze irushanwa rya The X Factor ryatangije itsinda rya One Direction mu 2010. Nyuma yo guhanuka mu igorofa kwa Liam Payne muri Argentine akitaba Imana, hari bamwe bavuze ko Simon yari kuba hari icyo yakoze amazi atararenga inkombe agafasha uyu musore wasanzwemo ibiyobyabwenge byinshi nyuma yo gupfa.

Simon na Payne bahuye afite imyaka 16 ubwo yageragezaga ku nshuro ya kabiri mu marushanwa ya X Factor, nyuma akaza gushyirwa rya One Direction yari ahuriyemo na Louis Tomlinson, Niall Horan, Zayn Malik na Harry Styles. Iri tsinda ryasoje ku mwanya wa gatatu, rinahita risinya muri Syco Records ya Cowell.

Cowell yavuze ko yaherukaga guhura na Payne umwaka umwe mbere y’urupfu rwe[ni ukuvuga mu 2023], kandi yamugiriye inama. Ati “Naramubwiye nti ‘Umuziki si byose’. Ntukawemerere kugenga ubuzima bwawe. Shaka ikindi kigushimisha. Nifuza ko nasubiza amasaha inyuma rwose. Uwo munsi twavuganye nari nishimiye uko meze.’’

Nyuma yo kumenya urupfu rwa Payne ku wa 16 Ukwakira 2024, Cowell yanditse ubutumwa burebure bwo kumwibuka, amugaragaza nk’umwe mu bantu badasanzwe yahuye nabo.

Cowell yanagaragaye ahumuriza ababyeyi ba Payne mu muhango wo kumushyingura wabaye mu Ugushyingo 2024 mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa