skol
fortebet

Sinamuciye inyuma, ahubwo nakoreweho iraha- Uwari umukunzi wa Juma Jux yimaze agahinda

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania, Juma Jux akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwe bw’agatangaza n’umunya-Nigeria, Priscilla Ojo, wamamaye cyane nka ‘Influencer’ ku mbuga nkoranyambaga ze.

Sponsored Ad

Nubwo ibyishimo by’ubu bukwe bikomeje gucaracara ku mbuga, hari indi nkuru yatunguranye cyane ya Karen Bujulu, wahoze ari umukunzi wa Jux, washyize hanze ubutumwa bukomeye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, bwongera gusuka amavuta ku muriro w’ibivugwa ku itandukana ryabo.

Jux aherutse gukorera Priscilla ubukwe bwa kabiri mu gihugu cya Tanzania, nyuma y’ibyabereye muri Nigeria, igihugu Priscilla akomokamo. Ibi byatumye urukundo rwabo ruvugwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba.

Muri uwo muhango, Jux yakoze igikorwa cyashimishije benshi ubwo yahaga umugeni we imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover Velar, ayimushyikiriza imbere y’abashyitsi bari bafite ibyishimo, abacuranzi gakondo n’ibyishimo byari byabaye byinshi. Priscilla yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yayibonaga, arasingiza, ahoberana na Jux, maze yinjira mu modoka yishimye cyane.

Karen wahoze ari umukunzi wa Juma Jux yatoboye

Mu gihe abantu benshi bagikurikirana iby’ubu bukwe, Karen Bujulu yafashe umwanya wo gutangaza ko ibyo abantu bamushinja ko yaciye inyuma Jux atari byo. Yabinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko yahisemo guceceka igihe kinini abantu bamusebya, ariko noneho ahitamo kuvugisha ukuri.

Yavuze ko atigeze aca inyuma Juma Jux, kandi ko n’amakosa yagiye amufatiramo yamuhaye imbabazi igihe kinini. Avuga ati “Nacecetse igihe kinini abantu banshinja ibinyoma. Sinigeze muca inyuma Jux, ahubwo ni njye wakorewe(ho) iraha. Namubabariye kenshi, ariko bigeze aho birenga imbabazi… mpitamo kugenda,”

Karen yavuze ko impamvu yabivuze atari ukugira ngo asubirane na Jux cyangwa ngo amwivugaho, ahubwo ari uko ashaka gushyira iherezo ku bivugwa kuri we.

Akomeza ati “Ndashaka ibisobanuro bigaragara. Narakize. Ndabifuriza amahoro. Icyo nsaba gusa ni uko mwamvamo muri icyo gice cy’inkuru cyarangiye mu buzima bwanjye.”

Hari abashyigikiye Karen bavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kwisobanura igihe yumva arengana. Ariko hari n’abandi batishimiye igihe yabivugiye, bavuga ko yabitangaje ku bushake nyuma gato y’ubukwe bwa Jux, ashaka kumenyekana.

Nubwo byateje impaka, benshi bamugaragajeho impuhwe, bavuga ko umuntu wese agira igihe cyo gukira no kugira amahoro nyuma y’ibikomere.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Karen yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye kuvuga ari ukwiyubakira ubuzima bushya no kurangiza inkuru yashaje.

Ati “Sinigeze mbona impamvu yo kwisobanura kuri internet. Ariko niyemeje kuvuga kuko nkeneye amahoro n’ituze. Ibyabaye narabiretse. Ndifuza ubuzima bushya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa