Sinari nzi ko ntwite – Kenguruka Delia ku mpamvu yatumye ava muri Miss Burundi
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Ku nshuro ya mbere, Kenguruka Delia Chainese Ketina wahoze ari umwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2025, yahishuye impamvu nyakuri yatumye ava muri iri rushanwa ageze ku cyiciro cya nyuma kibanziriza icya nyuma (semi-final).
Muri Kamena 2025, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Burundi bashyize hanze itangazo rimenyesha ko Delia yikuye muri iri rushanwa kubera impamvu z’ubuzima bwe. Icyo gihe, nawe yemeje ko yafashe icyemezo cyo gushyira imbere ubuzima bwe, ariko ikibazo nyakuri cyari cyabimuteye nticyatangajwe.
Kuri ubu, Delia yatangaje ko icyamuteye gufata icyo cyemezo ari uko yari atwite, kandi ko atari azi ko atwite igihe yari akiri mu irushanwa. Yavuze ko kumenya iyo nkuru byamubababaje, cyane ko atari yarabyiteze ndetse bikamuca intege cyane.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Delia yavuze ko nyuma yo gukurwa muri Miss Burundi yarize amarira menshi, kuko byari inzozi yari amaze igihe kinini arota kandi yishimiye urugendo yari arimo muri iri rushanwa.
Yagize ati: “Igihe nakuwe muri Miss Burundi byarambabaje cyane. Sinari nzi ko ntwite, bityo byambereye inkuru itunguranye cyane.”
Delia yakomeje asobanura ko urugendo rwe rwo gutwita rwahuye n’imbogamizi zitandukanye, ariko ashimira byimazeyo umugabo we wamubaye hafi, akamushyigikira mu bihe bikomeye banyuzemo.
Yagaragaje ko nubwo atabashije gukomeza irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, ubu asanga afite ibyishimo nyabyo bishingiye ku muryango mwiza yubakanye n’umugabo we, n’urukundo bagaragazanye mu bihe by’ibigeragezo.
Delia yavuze ko uyu munsi yishimira ubuzima bwe n’urugo rwe, kandi ko nubwo inzira ye mu irushanwa rya Miss Burundi itarangiye uko yabitekerezaga, yishimira aho ageze n’ibyo yagezeho mu buzima bwe bwite.
Kenguruka Delia yahishuye impamvu yatumye ava muri Miss Burundi 2025
Kenguruka Delia yavuze ku marira n’agahinda byamukurikiye nyuma yo gukurwa muri Miss Burundi ageze muri semi-final
Nubwo yavuye muri Miss Burundi, Kenguruka Delia avuga ko yabonye ibyishimo nyakuri mu muryango we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *