skol
fortebet

Siniteguye gukomeza kurengana!Ariel Wayz yafatiye imyanzuro ikomeye Symphony Band

Yanditswe: Sunday 19, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ariel Wayz yahishuye imyanzuro ikomeye yafatiye Symphony Band nyuma y’uko basibishije indirimbo ye kuri Youtube.

Sponsored Ad

Iyi myanzuro ayifashe nyuma y’ibisa n’amakimbirane yagiranye n’itsinda rya Symphony Band yahoze aririmbamo.

Mu minsi yashize itsinda rya Symphony Band ryasohoye indirimbo bise ’My Day’ bakoranye na Bwiza ariko biza kumenyekana ko iyo ndirimbo bari barayikoranye na Ariel Wayz ariko bakaba baramusimbuje Bwiza.

Ni ibinti bitashimishije Ariel Wayz nkuko byagaragaye kuko nyuma y’umunsi umwe Ariel Wayz yahise asohora indirimbo isa neza n’iyo Symphony yari yasohoye ni mu gihe hari hashize iminsi Ariel wayz atangaje ko atiteguye guhomba iyo ndirmbo cyane ko kugeza uyu munsi avuga ko iri mu ndirimbo akunda.

Ariel Wayz akimara gusohora iyo ndirimbo Symphony bo ubwabo bahamya ko aribo bayisibishije kuri Youtube ndetse bahamya ko Ariel Wayz ari umufana wabo ukomeye.

Ariel Wayz nyuma y’ibyabaye byose ntacyo abitangazaho bwa mbere yavuze ko atiteguye gukomeza kurengana no guca bugufi kuko yasanze hari igihe biba ngombwa ko umuntu abyirengagiza.

Mu kiganiro n’Igihe yagize ati"Ati “Symphony Band ni itsinda nabayemo imyaka myinshi, twageranye kuri byinshi. Ndibuka ko na studio bafite kugira ngo yuzure byasabaga ko ku mafaranga twakoreraga buri wese hari ayo yakatwaga, ngiye sinigeze mbabwira ngo bampe wenda imigabane yanjye, numvaga ko ngiye kandi nsize abavandimwe aheza.”

Akomeza avuga ko kuri we atazi ikibazo abo yitaga abavandimwe baba baragize cyaba cyaratumye bitwara uko bitwaye ati"“Sinzi neza ikibazo bafite, niba wenda baragize ihungabana ry’uko nagiye, simbizi.”

Ariel Wayz avuga ko kubera imyitwarire itari myiza bamugaragarije byatumye ahinduka uwo atariwe kandi ko akwiye guharanira uburenganzira bwe.

Yagize ati"bwo baharaniye uburenganzira bwabo, nanjye ndi gutegura uko naharanira ubwanjye mu ndirimbo twakoranye zikiri kuri Youtube yabo. Ntabwo nakwemera gukomeza kurengana. Ubwo nabo barebe izo ndimo bakuremo amajwi yanjye cyangwa bazisibe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa