skol
fortebet

SKOL igiye kuzana Shallipopi i Kigali: Menya byinshi kuri uyu muhanzi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 27, May 2026

 SKOL igiye kuzana Shallipopi i Kigali: Menya byinshi kuri uyu muhanzi

Sponsored Ad

skol

Shallipopi, amazina ye nyakuri ni Crown Uzama, ni umuraperi n’umuhanzi wo muri Nigeria wavutse ku wa 12 Mata 2000, avukira mu mujyi wa Benin City muri Leta ya Edo.

Yamenyekanye cyane mu 2023 nyuma yo gusohora indirimbo “Elon Musk” yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok ndetse no ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Shallipopi azwiho kuvanga injyana zirimo Afrobeats, street-hop, amapiano na Afro-trap. Indirimbo ze zifite imvugo zo mu muhanda n’imiririmbire yihariye byatumye aba umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika.

Nyuma y’intsinzi ya “Elon Musk,” yakomeje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe zirimo “Sharpiru,” “Ex Convict,” “Oscroh (Pepperline),” na “Cast.” Yasohoye kandi album nka Presido La Pluto na Shakespopi zakunzwe cyane muri Nigeria no hanze yayo.

Mu 2025, yasohoye indirimbo “Laho” yamufashije kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ndetse igaragara no ku rutonde rwa Billboard U.S. Afrobeats Songs.

Shallipopi yanashinze label ye bwite yise Plutomania Records, aho afasha n’abandi bahanzi barimo murumuna we Zerrydl.

Uyu muhanzi ategerejwe mu Rwanda aho azataramira Abanyarwanda ku wa 29 Gicurasi 2026 mu gitaramo “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” kizabera muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL Malt Rwanda na Bank of Kigali

Abategura iki gitaramo batangaje ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bizaba mu Rwanda muri uyu mwaka, ndetse SKOL Malt yateguhe ibikorwa byo kugitegura birimo ibikorwa byiswe “Shallipopin’ Ahanad” bizabera hirya no hino muri Kigali mbere y’umunsi w’igitaramo.
Reba imwe mu ndirimbo ya shallipop yakunzwe cyane

https://youtu.be/qARrn7G067w

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa