Mu gihe abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro bakomeje kwitegura igitaramo gikomeye cya Shallipopi kizabera i Kigali, abaterankunga bakuru barimo SKOL Malt na BK60 batangaje ibikorwa bidasanzwe bizabanziriza icyo gitaramo, hagamijwe kongera ibyishimo no kwegera abakunzi b’umuziki.
Iki gitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye bwa Groove Kigali na Bruce Intore Entertainment, kikaba kizwi nka “AfricaFest Shallipopi Experience.”
Mu rwego rwo kugitegura neza, hateguwe ibitaramo byiswe “Shallipopi Ahanad” bizabera mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, aho abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.
Mu bahanzi bazagaragara muri ibi birori harimo Juno Kizigenza, Logan Joe, Kenny K-Shot, Shemi ndetse na Diez Dola, bazatanga ibyishimo binyuze mu muziki n’imyidagaduro y’ikirenga
Ibi bitaramo bizabera muri Sud Kigali ku wa 9 Gicurasi, Great Kigali ku wa 10 Gicurasi ndetse na Lemon Kigali ku wa 23 Gicurasi 2026.
Abari gutegura ibi bitaramo batangaje ko, abazabyitabira bazagira amahirwe yo kwegukana amatike ya VIP azabinjiza mu gitaramo gikuru kizabera muri Camp Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026.
Abategura ibi bitaramo kandi bavuga ko intego ari uguha abakunzi b’umuziki ibyishimo byuzuye, ndetse no gukomeza guteza imbere imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda.
Amatike y’iki gitaramo yamaze kujya ku isoko, abashaka kuyagura bakaba bayabona banyuze ku rubuga rwa Groove Kigali Tickets.










Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *