skol

Sly Dunbar wacurangiye Bob Marley na Peter Tosh yapfuye

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Lowell Fillmore wamamaye nka "Sly" Dunbar kubera ubuhanga bwe mu kuvuza ingoma, ndetse akaba yaracurangiye ibyamamare nka Bob Marley na The Rolling Stones, yitabye Imana ku myaka 73, azize uburwayi.

Yari umwe mu bacuranzi b’ingoma bubashywe cyane muri Reggae. Yacuranze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Punky Reggae Party ya Bob Marley na Double Barrel ya Dave na Ansell Collins.

Yamenyekanye cyane nk’umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda ry’abatunganya umuziki rya ‘Sly & Robbie’, ryakoreye indirimbo abahanzi barimo Peter Tosh na Black Uhuru, ndetse n’abandi batari aba Reggae nka Bob Dylan, Grace Jones na Ian Dury.

Urupfu rwa Dunbar rwatangajwe bwa mbere n’umugore we, Thelma, wahamirije aya makuru ikinyamakuru cyo muri Jamaica cyitwa The Gleaner.

Uyu mugabo yavukiye i Kingston muri Jamaica, yaje gukunda gucuranga akiri umwana muto cyane abikundishijwe n’abarimo Lloyd Knibbs n’itsinda The Skatalites yakurikiraga kuri televiziyo.

Akiri muto, Dunbar yahuye n’umucuranzi wa gitari witwa Robbie Shakespeare, bashinga itsinda bise ‘The Revolutionaries’ ryaje kujya ryiyambazwa mu gufasha abahanzi muri studio yitwa ‘Channel One’.

Bimwe mu byo azibukirwaho ni uko mu myaka ya 1970, bakoranye n’abahanzi bakomeye ba Reggae barimo Gregory Isaacs, Dennis Brown na Barrington Levy, ndetse banazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kumwe na Peter Tosh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa