skol
fortebet

Slyvester Stallone uzwi nka “Rambo” yashyize hanze ifoto ari kumwe n’abakobwa be yaciye ibintu

Yanditswe: Friday 23, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi Slyvester Stallone wamenyekanye muri filimi nka Rocky,Rambo na The Expendables,yashyize hanze ifoto ari kumwe n’abakobwa be 3 yatumye benshi bacika ururondogoro.
Uyu mukinnyi uzwi cyane muri filimi z’intambara,ntabwo akunze gushyira hanze amafoto y’umuryango we ariko kuri iyi nshuro yashyize hanze iyo ari kumwe n’abakobwa be 3 b’uburanga.
Stallone w’imyaka 74, yifotoje ari kumwe n’abakobwa be barimo Scarlet w’imyaka 19, Sophia w’imyaka 24 na Sistine w’imyaka 22.
Yahise (...)

Yahise yandika ati ‘Ndi umugabo w’umunyamahirwe cyane kuba mfite abana beza nk’aba banzanira ibyishimo gusa.Ubu ndifuza ko bahagarika kuba barebare.”

Aba bakobwa bifotoranyije na se bavuye mu birori byo kumurika filimi yitwa Midnight in the Switchgrass, umukobwa wa Rambo witwa Sistine yakinannye na Bruce Willis, Megan Fox na Emile Hirsch.

Umwe mu bafana wakunze iyi foto yagize ati “Ibaze so ari Rambo na Rocky mu gihe kimwe.”

Undi yagize ati “Wambereye isoko y’imbaraga, Rocky, Rambo, Cobra...Nakwishima cyane umbereye databukwe.”

Rambo akunze kwereka abakunze be kuri Instagram ko akunda aba bakobwa be cyane aho mu minsi ishize nabwo yashyize hanze ifoto ari kumwe nabo arangije agira ati “Nta kintu cyiza nko kugirirwa icyizere n’urukundo n’abana bawe.Nibwo bukungu buhambaye ku isi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa