skol
fortebet

Snoop Dogg yarahiriye kunga Igikomangoma William na murumuna we Harry badacana uwaka

Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Calvin Broadus Jr. uzwi nka Snoop Dogg yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose akunga abavandimwe bo mu Bwami bw’u Bwongereza, Ikigomangoma Williams na murumuna we Harry bamaze imyaka irenga itanu badacana uwaka.

Sponsored Ad

Snoop Dogg uri mu byamamare byari bifitanye umubano wihariye n’Umwamikazi Elizabeth II watabarutse, yatangaje ko yifuza kunga abuzukuru be ari bo Igikomangoma William n’Igikomangoma Harry bamaze igihe baracanye umubano.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mirror, aho yatangiye ahishura ko amaze igihe kinini aziranye n’aba bavandimwe.

Ati “Harry na William tumaze igihe kinini tuziranye. Harry yigeze no kunsaba kuririmba mu birori bisezera ku kuba ingaragu bya William ariko ntabwo byankundiye ko mbikora. Ariko ubu aho bashaka hose ko ndirimba nabikora”.

Uyu muraperi yakomeje avuga ko yifuza kongera kubona aba bavandimwe biyunze, ndetse ko abaye ari we ubahuje byaba byiza kurushaho.

Yagize ati “Ni abavandimwe rwose, ikintu icyo ari cyo cyose cyabahuza bakongera kuba abavandimwe cyaba gikwiye gukorwa. Ubuzima ni buto ku buryo butatwemerera kudakosora ibintu. Niba Snoop ari we wabikora akazahura umubano wabo wangiritse, mureke tubikore.”

Snoop Dogg yatangaje ibi mu gihe Ikigomangoma Harry na mukuru we William bagiye kumara imyaka itandatu badacana uwaka.

Iby’umubano wabo Harry yakunze kubigarukaho cyane nko mu gitabo yasohoye mu 2022 yise ‘Spare’ aho yahishuye ko umubano we n’umuvandimwe we wangiritse kugeza ubwo bigeze gufatana mu mashati bakarwana.

Yanabikomojeho muri filime ‘Harry & Meghan’ ya Netflix, yagarukaga ku buzima bw’uyu muryango, aho yahishuye ko mu 2020 ubwo yafataga umwanzuro wo kuva ibwami, yabikoze nyuma y’aho ataracyumvikana na mukuru we William.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa