Soloba yasobanuye icyamuteye gutwara amaturo mu bukwe bwa Micky
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Umunyarwenya ubifatanya no kwandika ndetse no gukina filimi, Soloba yemeye ibyo gutwara amaturo mu rusengero ubwo Micky yasezeranaga n’umugabo we Ag Promoter asobanura ko yabikoze mu rwego rwo kurema ibishimisha abantu.
Mu kiganiro Micky yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yababajwe akanatungurwa n’umwe mu nshuti zabo wari no mu bambariye umugabo we wahagurutse nk’ugiye gutura aho gutura we akikoreramo amafaranga akayabika agasubira kwicara.
Ubwo yari mu kiganiro mu ijoro ry’itariki 15 Werurwe 2026 Soloba yemeye ko yafashe ayo mafaranga koko anavuga ko yarimo kurema ibishimisha abantu ibizwi nka ‘Content Creation’ avuga ko abantu bakwiye kumenyera ko biri mu bigize akazi kabo.
Mu magambo ye yagize ati: “Igishoboka cyabinteye ni uko nari nagiye gushimisha abantu ariko ntibyagenze neza. Abantu bakurikira imbuga nkoranyambaga bagomba kumenya impamvu tuba turi imbere ya kamera kandi bakamenya ko tubaho twakoze kontenti (Content).
Nubona nanyereye nkagwa hasi hari ubwo naba nyereye bya nyabyo ariko hari n’ubwo mba mbiteguye bigize akazi kanjye ko guhanga ibishimisha abantu, harageze ko abadukurikira bamenya ko turya twakoze kontenti.
Ubwo yari asabwe kugira icyo avuga kuri Micky wavuze ko yibye amafaranga y’amaturo ndetse ko byamubabaje Soloba yirinze kubivugaho avuga ko yubaha urugo rwabo.
Ati: “Sinkishaka kuvuga kuri ibyo bintu kuko Ag Promoter ni inshuti yanjye, ndamwubaha bivuze ko nubaha urugo rwabo sinshaka kuvuga kuri Micky n’ibyo yavuze.”
Kugeza ubu Soloba afite filimi isobanuye arimo gukora yitwa ‘Gakweto’ yamenyekanye cyane nk’umudayimoni uzwi cyane mu bigo by’amashuri yisumbuye mu rwego rwo gusobanura neza Gakweto uwo ari we cyane cyane ko yasanze atari umudayimoni ahubwo ngo ari umwana wari ufite uburwayi bwo mu mutwe ariko akajya akora ibikorwa birenze imyaka ye ibyatumye yitirirwa abadayimoni.
Gakweto ni filimi kugeza ubu amaze gukora ibice bibiri byayo, ikaba ari yo filimi ya mbere mu Rwanda igaragaramo abantu benshi kuko ikinwamo n’abantu 1 000.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *