skol

Sonia Mugabo yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’Abanyafurikakazi b’indashyikirwa

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Sonia Mugabo usanzwe ari umuhanzi w’imideli ukomeye mu Rwanda, yashyizwe ku rutonde rwa ‘Forbes Africa 30 Under 50’, ruba rugizwe n’abagore b’Abanyafurika b’indashyikirwa.

Forbes Africa 30 Under 50 ni urutonde rusohorwa na Forbes Africa buri mwaka, rugamije kugaragaza no guha icyubahiro abagore b’Abanyafurika b’indashyikirwa bafite imyaka iri hagati ya 30 na 49.

Aba baba barageze ku bikorwa bihambaye mu nzego barimo kandi bakaba bari kugira uruhare rukomeye mu guhindura ejo hazaza h’uyu mugabane.

Uru rutonde kandi rugamije kugaragaza abagore bageze ku rwego ntagereranywa mu myuga yabo, bakaba bageza ku bandi impinduka nziza n’udushya, bagasigasira umuco ndetse bakanateza imbere ubucuruzi, imiyoborere n’ibindi byiza Afurika yose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sonia Mugabo, yashimiye iyi ntambwe yateye, anashimira buri wese babanye muri uru rugendo.

Ati “Nishimiye gushyirwa ku rutonde rwa Forbes Africa rwitwa ‘30 Under 50’. Nshimishijwe n’uru rugendo, amasomo ndwigiramo, n’abantu bose bakomeje kwizerera mu cyerekezo cyacu.”

Yahuriye kuri uru rutonde n’abandi bagore bo muri Ethiopia, Ghana, Kenya, Nigeria, umwe ufite inkomoko muri Nigeria na Uganda, Afurika y’Epfo, Tanzania na Zimbabwe.

Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.

Yagiye yitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli ndetse ni n’umwe mu bahanga imideli bihurije hamwe mu cyitwa Collective Rw gihuriwemo n’abanyamideli bo mu Rwanda, bagamije guteza imbere imideli yahangiwe mu Rwanda ndetse no kuzamura ireme ry’abakora uyu mwuga bakamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Sonia Mugabo yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’Abanyafurikakazi b’indashyikirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa