skol

Sonia Rolland wabaye Miss w’Ubufaransa yavuze itariki atazibagirwa yo muri Mata 1994

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko adashobora kwibagirwa indoro ya nyina yo ku itariki ya 7 Mata 1994.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rurimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bwinshi bw’inzirakarengane.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umunyarwandakazi uba mu Bufaransa, akaba umukinnyi wa filime ndetse wanabaye nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yavuze ko adashobora kwibagirwa indoro ya nyina yo ku itariki ya 7 Mata 1994, umunsi Jenoside yatangiriyeho.

Yagize ati"nari mfite imyaka 14, ntabwo nzibagirwa indoro ya mama yo ku itariki ya 7 Mata 1994. Ntabwo nzayibagirwa."

Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi wari mu bahigwaga(Abatutsi), se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa.

Kubera itotezwa uyu muryango wakorerwaga kimwe n’abandi Batutsi, mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, n’aho haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014

Sonia Rolland yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa