skol
fortebet

Taleb utemerwa n’abafana yizeye gutoza APR FC no mu mwaka utaha w’imikino

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 18, May 2026

Taleb utemerwa n'abafana yizeye gutoza APR FC no mu mwaka utaha w'imikino

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagaragaje ko no mu mwaka utaha w’imikino azaba ari umutoza w’iyi kipe nubwo atemerwa n’abafana bitewe n’imikinire n’imikino agenda atakaza.

Ibi uyu mutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yabigarutseho nyuma y’umukino iyi kipe ye yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 3-0. Ni umukino ikipe yatsinze ibifashijwemo na William Mel Togui, Cheick Djibril Ouattara ndetse na Byiringiro Gilbert.

Abderrahim Taleb yagarutse kuri uyu mukino bitwayemo neza agaragaza ko guha umwanya abakinnyi b’abanyarwanda biri mu byagize umumaro ndetse ko ari zimwe mu ntego bihaye afatanyije n’ubuyobozi.

Yagize ati “ Uyu munsi habayemo abakinnyi icyenda b’Abanyarwanda. Ibyo ni ingenzi cyane ku mupira w’u Rwanda. Njye n’abayobozi twihaye intego yo kubaka umukino ushimisha abafana, utanga ibisubizo kandi uha amahirwe abakinnyi b’imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “ Ni byo federasiyo itwemerera gukoresha abakinnyi 10 b’abanyamahanga, ariko njye mpora nshyigikira abakinnyi b’Abanyarwanda. Kuko ni bo basigara mu gihugu, bagahagararira ikipe y’igihugu ku rwego mpuzamahanga kandi bagomba gutozwa ku mubiri, tekiniki, amayeri ndetse no mu mutwe. Aba bakinnyi bato bafite urukundo rw’ikipe n’urw’igihugu. Izo mbaraga zisanzwe zibarimo.”

Umutoza wa APR FC yatangaje ko guhera kuri uyu wa mbere bagiye gutangira gutegura ikipe ya Rayon Sports bazahura nayo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 23 Gicurasi 2026.

Yagize ati “ Guhera ejo tugiye gutangira gutegura umukino ukurikiyeho dukurikije uwo tuzahura na we n’uburyo akina. Turashaka igikombe cya gatatu kandi tuzakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo tukibone.

Abakinnyi bose bafite imbaraga kandi bazi intego yacu. Tumaze kwegukana ibikombe bibiri, ni ingenzi cyane, ariko APR ni ikipe ifite intego. Igikombe cy’uyu munsi ni amateka, ni ibyahise. Ubu dutangiye gutekereza umukino wa nyuma dushaka gutsinda uko byagenda kose kugira ngo dushimishe abafana n’abayobozi.”

Mu gihe abakunzi ba APR FC bakomeza kwikoma umutoza, Abderrahim Taleb, we yagaragaje ko umwaka utaha bazategura ikipe ikomeye kurushaho.

Yagize ati “Umwaka utaha tuzategura ikipe ikomeye kurushaho n’ubushobozi bwinshi kuko uburyo dufite atari bumwe n’ubw’ayo makipe. Ayo makipe yakinnye amarushanwa ya CAF muri Morocco kandi afite abakinnyi benshi mpuzamahanga. Icy’ingenzi ni ukubaha amasezerano no kubaha amakipe yose.”

Abderrahim Taleb yasinyiye ikipe ya APR FC mu mpeshyi ya 2025, ariko imikinire ye, imikino agenda atakaza bituma abakunzi b’iyi kipe batamugirira icyizere nkuko byagakwiye.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC, yahise yegukana igikombe cya Shampiyona kubera kuza imbere mu makipe yo mu Rwanda. APR FC yegukanye igikombe ifite amanota 62. Urutonde rwose ruyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 73 ari nayo yegukanye igikombe uyu mwaka w’imikino cya Bk Pro League nyuma yo kurusha andi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa