skol
fortebet

Tanasha Dona yahishuye ko nta mukunzi afite, avuga uwo yifuza ibyo akwiye kuba yujuje

Yanditswe: Saturday 30, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya Tanasha Dona wabyaranye na Diamond yahishuye ko nta mukunzi afite, aboneraho kuvuga umukunzi yifuza uko yaba ameze.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’umwana umwe w’umuhungu ibi yabivuza nyuma y’uko yagiye avugwa mu nkundo n’abasore batandukanye ariko akabihakana ndetse kuri we aheruka kwemera ko afite umukunzi muri 2020 ubwo yatandukanaga na Diamond babyaranye.

Ubwo yari mu kiganiro Tanasha yahakanye ko yaba afite umukunzi ati"“nta mukunzi mfite, wenda hari umusore ushobora kuba afite amahirwe yo kuba ari we uzaba we.”

Yakomeje avuga ko atazashukwa n’ubwiza bw’inyuma kuko bushobora kumubeshya.

Ati “nahuye n’abasore benshi bagaragara neza ariko bafite imico itari myiza, ibyo nahise mbikuramo. Ntabwo nitaye ku mafaranga ufite n’icyo winjije, imyitwarire ni ingenzi."

Avuga ko yifuza umusore utari umunebwe. Ati “nshaka umuntu ukora cyane kandi wizera, ukunda Imana kuruta uko ankunda. Nshaka umugabo ukora cyane. Ndakora kugira ngo ngire icyo nifasha, nshaka rera ufite icyo arimo kwinjiza, bitari ibyo nzatekereza ko uri umunebwe.”

Tanasha Donna avuze ibi mu gihe muri uyu mwaka hagiye hakwirakwira inkuru z’uko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa