Imyidagaduro
Tanasha Donna wabyaranye na Diamond yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa
Yanditswe: Friday 10, Mar 2023

Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond banabyaranye umwana w’umuhungu yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa ku munsi Mukuru mpuzamahanga w’abagore.
Umuhanzi, umunyamideri ndetse na rwiyemeza mirimo Tanasha Donna, yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa wagaraje ibikorwa byo guteza abandi imbere ndetse by’intangarugero.
Tanasha Donna yahawe iki gihembo gitangwa na European Women’s International Leadership ahigitse abandi bagore umunani bari bagihataniye.
Ibi birori byo gutanga iki gihembo byabereye mu gihugu cy’ububirigi ku munsi mukuru w’abagore aho uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya atabashije kwitabira ibi birori ariko yohereza ubutumwa bwo gushimira mu mashusho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *