skol
fortebet

Tanasha wabyaranye na Diamond yavuye mu kiganiro numujinya kitarangiye abajijwe iby’urukundo rwe na Omah Lay

Yanditswe: Sunday 29, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Tanasha Dona yivumbuye ava mu kiganiro ubwo yabazwaga niba yaba ari mu rukundo na Omah Lay umuhanzi uri mu bagezweho muri Nigeria.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Tanasha na Omah Lay rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka washize uretse ko aba bombi ntacyo barutangazaho.

Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza Tanasha Donna ubwo yari abajijwe n’umunyamakurukazi wo muri Kenya, Kalondu Musyimi niba koko ibihuha by’uko akundana na Omah Lay ari ukuri, undi yanze kugisubiza ndetse ahita atungurana ava mu kiganiro arigendera, yasize agize ati “bitari uyu munsi mukundwa!”

Uyu mukobwa kuva yabyarana na Diamond Platnumz ntiyongeye kuvgwa mu rukundo uretse mu minsi yashize yavuzwe mu rukundo na Omah Lay atarahamya ko bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa