skol

Tems yahishuye ko yungukiye mu muziki kurusha uko yari abyiteze

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yavuze ko amaze kugera gutera imbere cyane kurusha intego yari yiyemeje mu muziki ubwo yawutangiraga.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro cyamuhuje n’abakunzi be ku rubuga nkoranyamba rwa X mu ijoro ry’itariki 01 Ukuboza 2025.

Muri icyo kiganiro umwe mu bafana yamubajije icyo yagezeho yishimira ko yahoranye mu nzozi ze, ataraba icyamamare, mbese atarinjira mu muziki n’icyo yiteze mu myaka iri mbere.

Tems yamusubije agira ati: “Niteze ibyo Imana izanzanira. Kandi mu by’ukuri, maze kugera kure kurusha inzozi nari mfite nkiri gukora akazi gasanzwe.”

Tems yatangiye umwuga w’umuziki nyuma yo ku kazi yakoraga nka digital marketer mu kwezi kwa Mutarama 2018.

Nyuma yaho muri uwo mwaka yahise asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Mr Rebel’ yatumye atangira kumenyekana mu itangazamakuru.

Nyuma aza kwamamara cyane nyuma yo gukorana indirimbo na Wizkid bise ‘Essence’ yagiye hanze mu 2020, yanageze ku mwanya wa 9 kuri Billboard Hot 100 nyuma yo gusohora iyo basubiranyemo na Justin Bieber.

Uyu muhanzi yakomeje guhirwa n’urugendo rw’umuziki mu 2023 ubwo yabaga umugore wa mbere ukora Afrobeats wegukanye ibihembo bya Grammy, icyo gihe yatwaye igihembo cya ‘Best Melodic Rap Performance’ nyuma yo kuririmba mu ndirimbo ya Drake na Futere bise ‘Wait for u.’

Mu 2025, Tems yongeye kwegukana ibihembo bya Grammy yegukana icyo bise ‘Best African Music Performance’, uretse ibyo kandi Tems yanahawe Oscar ndetse na Golden Globe kubera gutera inkunga Rihanna mu kwandika indirimbo yise ‘Lift Me Up’.

Ibyo n’ibindi bigwi ni byo Tems ashingiraho avuga ko yahiriwe mu muziki kurusha uko yari abyiteze cyane ko atigeze atinda kugera ku intsinzi.

Tems azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Me & U’, ‘I’m Not Sure’, ‘Big Daddy,’What You Need’ n’izindi nyinshi zatumye akundwa n’ingeri nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa