
Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria wubashywe ku rwego mpuzamahanga, Temilade Openiyi uzwi cyane nka Tems, yongeye kwandika amateka ubwo yahabwaga igihembo cya Diamond mu birori bya mbere byiswe ’Billboard Global Power Players,’ byabereye ahitwa Shoreditch House mu Burasirazuba bw’umujyi wa Londres mu Bwongereza, ku wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025.
Tems yashyikirijwe iki gihembo na Nkosiyati Khumalo, ugiye kuba umwanditsi mukuru wa Billboard Africa, mu birori byari byahuriyemo ibyamamare n’abayobozi bakomeye bo mu ruganda rw’umuziki ku isi.
Mu ijambo rye ryo gushimira, Tems yagize ati: “Kuba ndi Umunyafurika kandi ndi umuhanzi ni nk’Isi nshya. Billboard yagaragaje ubufasha bukomeye ku muziki nyafurika no ku muco wacu. Iki gihembo ni ishema rikomeye, cyane cyane muri ibi bihe aho umuziki wacu uri kugera ku rwego rutigeze rubaho mbere. Billboard ni umwe mu bafatanyabikorwa badufasha gutera imbere.”
Uretse Tems, ibi birori byanahaye icyubahiro Sir Elton John, umuhanzi w’umwongereza umaze imyaka myinshi mu muziki, wahawe igihembo cya Creators’ Champion, ndetse na Ghazi Shami, washinze akanayobora kompanyi ya EMPIRE, wahawe igihembo cya Clive Davis Visionary.
Igihembo cya Ghazi Shami yagishyikirijwe n’umuraperi w’Umunya-Nigeria Olamide, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya YBNL. Ibi birori kandi byaranzwe no gutangiza bwa mbere urutonde rwa Billboard U.K Power Players, rugamije kugaragaza abantu bafite ijambo rikomeye mu ruganda rw’umuziki rwo mu Bwongereza.
Tems kuri ubu ni umuhanzi w’Umunyafurika umaze guhembwa ibihembo byinshi muri Billboard. Mu mwaka ushize, yabaye umugore wa mbere wo muri Nigeria wahawe igihembo muri Billboard Women In Music, igikorwa cyamuhesheje icyubahiro gikomeye mu mateka y’umuziki ku mugabane w’Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *