Tennis: Ganza Kevin yegukanye ’TRCF Juniors Championship’
Yanditswe: Monday 01, Sep 2025
Ishimwe Ganza Kevin yahize abandi bakinnyi mu bitabiriye irushanwa ry’abato rya Tennis rya "TRCF Juniors Championship" ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025.
Abakinnyi barenga 80 baturutse mu marerero atandukanye ya Tennis biganjemo abo muri Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), bamaze ibyumweru bibiri bahanganiye irushanwa rya ’TRCF Juniors Championship’, ryabereye muri Cercle Sportifs de Kigali mu Rugunga.
Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye birimo iby’abahungu n’iby’abakobwa, barimo abana batarengeje imyaka 12 ndetse n’abatarengeje imyaka 14.
Ku munsi wa nyuma mu batarengeje imyaka 12, Juliette Mirungi yatsinze Teta Beylse Ineza ku mukino wa nyuma mu bakobwa, mu gihe Reponse Dushime yatsinze Shalom Irampumurije mu bahungu.
Mu bana batarengeje imyaka 14, babimburiwe n’umukino w’abakobwa, aho Ndayisaba Ishimwe Maombi yatsinze Fidela Sheja, mu gihe umukino w’umunsi wari utegerejwe na benshi wari uw’abahungu, aho Ishimwe Ganza Kevin yatsinze Julien Nuwamucyo.
Ishimwe Ganza Kevin wegukanye iri rushanwa ndetse akanatorwa nk’umukinnyi mwiza, yavuze ko ari ubwa mbere abigezeho kandi ari inzira nziza y’ejo hazaza he.
Ati “Natsinze nabikoreye kuko ntabwo nahuye n’abakinnyi boroshye, uko narengaga icyiciro kimwe nahuraga n’undi mukinnyi ukomeye. Ubu rero kwitwara neza uyu munsi bizatuma n’andi marushanwa azaza nyuma nzayitwaramo neza."
Umuyobozi wa Tennis ku kibuga cya Tennis cya Indian Wells cyo mu Mujyi wa California, Jai Nettimi, yemeje ko Fidela Sheja uri mu bitwaye neza muri iri rushanwa yahawe buruse yo kujya kwiga Tennis no gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo azava mu Rwanda akerekeza kuri icyo kibuga gisanzwe cyakira amarushanwa akomeye arimo na Indian Wells Open.
Uyu mwana yiyongereye ku bandi umunani bo muri TRCF bazishyurirwa amashuri na Josh Ruxin uri mu bashinze Hotel ya Retreat by Heaven. Aba bazishyurirwa kuva mu yisumbuye kugeza barangije kaminuza, babifatanya no gukina Tennis.
Umuyobozi w’Umuryango TRCF usanzwe uzamura impano z’abakiri bato muri Tennis y’u Rwanda, Umulisa Joselyne, yavuze ko kuba abana bitwaye neza muri iri rushanwa byerekana ko ejo hazaza ha Tennis y’igihugu ari heza.
Ati “Uyu munsi twabonye abana bakina ku rwego natwe tutabitekerezagaho. Ni abana bafitye impano kandi bakunze ibyo bakora. Nibakomereza muri uyu murongo, tuzagira Tennis irimo abakinnyi bahesha ishema u Rwanda mu marushanwa akomeye harimo n’abera iwacu.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *