skol
fortebet

Tenoch Huerta wamamaye nka "Namor" muri Filime yashinjwe n’umugore kumufata ku ngufu

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Tenoch Huerta ni umukinnyi wa filme wamenyekanye ku rwego rw’isi nyuma yo kwigaragaza muri filme ya Black Panther.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 42 yashinjwe n’umunyamuziki w’Umunya-Mexique, María Elena Ríos, aho uyu mukinnyi wa filime na we akomoka.


Yifashishije urubuga rwa Twitter, María Elena Ríos, yagaragaje ko uyu mugabo yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ati “Biragoye kuvuga ku guhohoterwa gushingiye ku gitsina nakorewe n’umuntu nka @TenochHuerta wakunzwe mu Isi kubera gukina muri filime.’’

Nyuma yo kuvuga ibi, Tenoch Huerta, yifashishije Instagram yanyomoje uyu mugore avuga ko amubeshyera. Yavuze ko mu mwaka ushize aba bombi bakundanye amezi make ariko ibi avuga byo kumuhohotera bitabayeho.

Yakomeje avuga ko atazihanganira ikintu cyamwangiriza izina cyane ko uyu mugore yagerageje kumuharabika no gushyira hanze amabanga yabo.

Ati “Ndabizi ko ibi birego atari byo [...] nkeneye guhangana nabyo.’’

Yashimiye abantu bamushyigikiye barangajwe imbere n’umuryango we asaba abantu kujya babanza gusesengura no kudatwarwa n’amarangamutima, ahubwo bakareba ku bihamya bya nyabyo mbere yo guca imanza.

Mbere yo kugaragara muri “Black Panther: Wakanda Forever” Huerta yakinnye muri filime zo mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse no muri Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa