Tete Loeper yahishuye icyamuteye kuva mu muziki no kureka kwandika ’Urunana’
Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

Divine Gashugi wamamaye nka Tete Loeper wamamaye mu ndirimbo ‘Ndabaza’, yahishuye impamvu yatumye asezera burundu umuziki ndetse no kwandika inkuru z’ikinamico ‘Urunana’, avuga ko yari ageze aho yumva agomba guhindura zimwe mu mpapuro z’ubuzima bwe.
Uyu muhanzikazi wabaye icyamamare hagati ya 2011 na 2014, ubu abarizwa mu Budage, aho asigaye yibanda ku kwandika ibitabo bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aherutse gushyira hanze igitabo yise “Shut up and Hide”, gikurikiye “Barefoot Germany” cyasohotse mbere.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tete Loeper – wamenyekanye no ku izina rya Tete Roca – yavuze ko yatangiye umuziki abitewe n’ubushake bwo kwiyumva no kwigaragaza, ariko anashyigikiwe cyane na nyakwigendera Dr. Jack, wamubwiye ko afite impano. Icyo gihe bari basanzwe bakorana mu kwandikira abahanzi indirimbo.
Ati: “Kubera gufasha abahanzi kwandika indirimbo, nari inshuti yabo . Naragerageje ndirimba, mbona birashoboka. Producer ashobora kugufasha kugira ngo ubashe kwitwara neza. Numvaga abantu bari bankikije ari bo banyinjije mu muziki.”
Nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza, Tete yakoreye amashusho y’indirimbo ‘Ndabaza’ ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Gusa nyuma yayo ntiyongeye kumvikana cyane mu muziki, n’ubwo yari umwe mu bahanzi bari bafite icyizere.
Avuga ko iby’umuziki byatangiye kumugora kubera amasaha atari asanzwe amenyereye. Ati: “Hafi y’ibintu byose by’umuziki byabaga nijoro; studio nijoro, ibitaramo nijoro. Nabonaga ibyo bintu by’amajoro biri kunaniza.”
Yanavuze ko rimwe na rimwe byamusabaga kuva i Huye akajya i Kigali gukora indirimbo, aho Producer Lick Lick yajyaga amuha amasaha y’umugoroba kandi agomba no gutaha.
Yongeyeho ati: “Umuziki watwaraga amafaranga menshi, kandi rimwe na rimwe ntabwo wari wizeye kuyasubirana. Byageze aho nsanga binaniza, harimo no kwamburwa amafaranga nyuma yo kuririmba mu gitaramo.”
Nubwo yasezeye ku muziki, Tete yavuze ko iyo ari kumwe n’inshuti ze ashobora kuririmba, ariko atabikora nk’akazi. Yanagarutse ku ndirimbo Ndabaza, avuga ko yari yayanditse ari iy’Imana, ariko Producer Maurix Baru amugira inama yo kuyihindura kugira ngo icuruzwe, ari nabwo yayanditse mu buryo bwa Secular.
Ku bijyanye n’ikinamico Urunana, yavuze ko yaretse kuyandikira mbere y’uko ajya mu Budage mu 2016, ahanini bitewe n’uko amasezerano yari ageze ku musozo ndetse n’abakinnyi yandikiraga bari bamaze kuvamo.
Ati: “No gutekereza kuvugurura amasezerano sinzi ko byari gushoboka kuko n’abaterankunga b’ikinamico Urunana bari batangiye kugaragaza ko bagiye kuyivamo.”
Kugeza ubu, Tete Loeper asigaye yibanda ku kwandika, akaba abana n’umugabo we n’abana babo mu Budage. Nubwo yavuye mu muziki, ni umwe mu bibukwa cyane mu ruhando rw’abahanzi baririmbye indirimbo zifite ubutumwa bukomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *