skol

The Ben ari gushakishwa muri label ya Sonny Music ibarizwamo ibyamamare bikomeye ku Isi birimo Dj Khaled

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 December 2021

Umuhanzi w’umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] uri guteguza Album ye nshya ihuriweho n’abahanzi b’ibyamamare barimo Diamond Platnumz, Sauti Sol, Tiwa Savage n’abandi, yaba ariyo igiye kuba imbarutso yo gusinyisha uyu muhanzi muri Sony Music.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda ni uko umuhanzi The Ben yaba agiye gusinya amasezerano na Sonny Music Entertainment, Label ya mbere muzikomeye ku isi, ikurikiranye Album ya The Ben imaze igihe ivugisha abatari bake.

Kuva ikimara kwamamazwa, iyi Album yakunze kwibazaho n’abatari bake ndetse abantu batandukanye bakomeza kwibaza indirimbo zizaba ziriho uburyo zizagenda zisohokamo, cyane ko ubushobozi bw’uyu muhanzi budashidikanywaho by’akarusho ukongeraho n’abahanzi bakomeye muri East Africa ndetse n’ahandi.

Mu gukomeza kwibaza gutyo, Sonny Music bivugwa ko yaba ariho yameneye ikajya mu biganiro na The Ben ku buryo binatanga icyizere bitewe n’ubushobozi ndetse n’imbaraga babonye kuri iyi Album y’uyu muhanzi uburyo yayiteguyemo.

Bivugwa kandi ko mbere y’uko bahitamo The Ben, bashakaga we na Meddy ariko bitewe n’uburyo babonyemo iyi Album iri kwiruka mu buryo bwihuse akaba ariwe ntangiriro yo gusinyana na Sonny Music Entertainment.

Umuhanzi wa vuba uherutse gusinya muri Sonny Music ni Sarkodie, naho abasanzwe bayibarizamo ni Dj Khaled, A$AP Rocky n’abandi.

Mu busanzwe Sony Music ifasha abahanzi gukora indirimbo, kuzimenyekanisha mu nguni z’Isi, gufasha abahanzi gutegura ibitaramo n’ibindi bituma umuziki ubungukira.

Iyi kompanyi ifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumye Isi yose imenya impano y’abarimo Justin Bieber, Britney Spears, Alicia Keys, T-Pain, Wiz Khalifa, Travis Scott, Adele, H.E.R, Pharrell Williams, Mark Ronson, Future and Bob Dylan n’abandi batandukanye.

Umuhanzi The Ben kandi akomeje imyiteguro y’igitaramo cyizaba Tariki 01 Mutarama 2022 cyizaba cyinjiza abantu mu mwaka mushya, kizabera Dallas muri Texas aho kizahuza abahanzi batandukanye. Kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari 50 n’amadorali 150 mu myanya y’icyubahiro.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ssss

    Iyi nkuru ndabagaye cyane rwose,ifite amakabyankuru,niyo mpamvu abahanzi nyarwanda batazigeza Ku kintu nakimwe,muratinyuka mugafata DJ Khaled ngo The Ben asanzeyo Khaled koko,nubona nifoto ubwayo barikumwe muzambyire,murababaje cyane

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore...

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu...
21 January 2022 0

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo...

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi...
21 January 2022 0

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye...
20 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto ya Mushiki wa Mutsinzi Ange uri guhatanira ikamba...

Umukobwa witwa Liliane Ugirwabo akaba na mushiki w’umukunnyi Mutsinzi Ange...
20 January 2022 0

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World...

Nyuma y’isubikwa ry’irushanwa rya Miss World 2021 ku munota wa nyuma hirindwa...
20 January 2022 0

Kenya: Umu Dj yiyahuriye muri studio za Capital FM

Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri...
20 January 2022 0