skol
fortebet

The Ben yageze i Kigali yambikwa ikamba(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 03, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo cya Rwanda Rebirth yambikwa ikamba ahishura ko akumbuye Miss Pamella aherutse kwambika impeta.

Sponsored Ad

The Ben yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Kanama 2022 avuga ko yishimiye cyane kuba ari mu rugo ndetse ko uburyo yateguye igitaramo cye bizaba bimeze nk’ubukwe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Nateguye ibintu bitandukanye, muri make ni ubukwe.”

Rwanda Rebirth Concert, iteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022, The Ben azayihuriramo n’abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk.

Uyu muhanzi ageze mu Rwanda nyuma y’iminsi mike umukunzi we Uwicyeza Pamella atangaje ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa