skol
fortebet

The Ben yasezeranye na Pamella imbere y’amategeko

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben ukunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella nyuma y’amezi icumi amwambitse impeta.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, ndetse abatumiwe bamburwaga telefoni mu rwego rwo kwirinda ko amafoto yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa agashyirwa mu itangazamakuru.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Meddy uherutse kubura umubyeyi we,Kavuyo K8,Zizou Alpacino,David Bayingana, Muyoboke Alex ndetse na Uncle Austin.

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bari bagiye kuruhukira.

Aba bombi bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura uyu mukunzi we biyemeje kubana akaramata.

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana imyaka itatu bakundana bizira uburyarya.

The Ben usanzwe aba muri US,yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 03 Kanama,aje mu gitaramo cyiswe Rwanda Re-Birth cyateguwe na East Gold company. Iki cyabaye tariki 6 Kanama 2022 muri Kigali Arena.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa