The Ben yashimiye abakunzi be babanye na we mu bihe ‘bikomeye’
Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yageneye abakunzi b’umuziki we ubutumwa bw’ishimwe ku rukundo bamweretse mu bihe yise ibikomeye.
Ni ubutumwa yabageneye abunyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, ababwira ko yahisemo kwita ku rukundo rw’abafana be no gukora ibyiza aho kwita ku bikorwa by’abandi.
The Ben avuze ibi nyuma y’uko tariki 9 Mutarama 2026, yari yizihije isabukuru y’amavuko asangira n’abatishoboye bo mu Murenge wa Gatenga ari na wo atuyemo abashyikiriza ibirimo ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.
Kuri uyu wa Gatandatu yanditse ashimira abafana be abasezeranya ko atazabatenguha cyangwa ngo afate urukundo bamukunda nk’ibintu bisanzwe.
Yanditse ati:” Imigambi yanjye buri gihe yagiye ishingira ku mucyo. Nahisemo kutibanda ku bibazo cyangwa ku bikorwa by’abandi, ahubwo mpagarara mu rukundo rw’uko muba hafi yanjye (ndavuga mwe abafana).”
Igihe cyose, inshuro nyinshi, mu bihe by’amakuru atari yo na za-poropaganda, mwakomeje kumba hafi. Urukundo rwanyu si runini gusa… ni inkunga idafite umupaka. Ibiturutse mu ndiba y’umutima wanjye.”
Avuga ko nubwo yizihije undi mwaka ariko kandi urukundo rw’abafana ruri mu bimutera imbaraga.
Ati : “Ndishimira kongera kwizihiza undi mwaka w’ubuzima bwanjye, mbikora nzi neza ko urukundo rwanyu ari rwo mbaraga zinsunika zihora ziri inyuma yanjye ari rwo rumfasha gutera imbere. Ntirwigeze runtenguha, kandi nanjye sinzigera mbatenguha na rimwe.”
Icyakora uyu muhanzi yagaragaje ko nubwo afite umutima mugari ariko wihutira kubabarira abifuza kumubona ababaye bakaba bagera ku ntego.
Ati “Imana yandemanye umutima mugari, ushobora kuba woroshye kandi wumva cyane kurusha uwa benshi. Iyo abantu bagerageje kugera ku ndiba yanjye bagamije kunshavuza, rimwe na rimwe babigeraho. Ariko namenye kugumana ituze n’ubwitonzi. Uko igihe cyagiye gihita, nagiye menya ukuri gukomeye cyane… nize kubabarira.”
Ni isabukuru yizihije nyuma y’icyumweru akoze igitaramo ‘The New Year Groove’ yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026 aho yasimburanye na Bruce Melodie ku rubyiniro.
The Ben wujuje imyaka 39 y’amavuko yakunzwe mu ndirimbo nka Why yakoranye na Diamond, Ni Forever, Ngufite ku mutima, Habibi, Vazi, Ndaje n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *