skol
fortebet

The Ben yasoje ibitaramo bye mu Budage

Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

The Ben wari umaze iminsi mu Budage, yasoje ibitaramo yahakoreraga birimo icyo yakoreye mu Mujyi wa Hannover ku wa 22 Werurwe 2025 n’icyo yakoze cyo guhura no gusabana n’abakunzi be mu Mujyi wa Berlin ku wa 21 Werurwe 2025

Sponsored Ad

Ibi bitaramo byabaye nyuma y’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yakiriye itsinda ry’ababiteguye ku wa 20 Werurwe 2025, bityo bukeye bwaho batangira urugendo rwabyo.

The Ben wari watinze mu Bubiligi kubera kwita ku muryango we cyane ko umugore we yari amaze iminsi mike yibarutse imfura yabo, yageze mu Budage ku wa 21 Werurwe 2025.

Uwo munsi yahuriye n’abakunzi be mu Mujyi wa Berlin barasabana mbere y’uko ku wa 22 Werurwe 2025 yerekeza mu Mujyi wa Hannover, aho yakoreye igitaramo nyirizina.

The Ben yataramiye mu Budage afite akanyamuneza kuko hari hashize iminsi mbarwa umugore we, Uwicyeza Pamella yibarutse imfura yabo yavutse ku wa 18 Werurwe 2025, bakaba banamaze kumuha izina rya Mugisha Icyeza Luna Ora.

Ni ibitaramo ariko kandi bikurikiye icyo The Ben yakoreye mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2025 cyane ko yari yagiyeyo gushyigikira Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘25 shades’.

Nyuma y’ibi bitaramo, The Ben ategerejwe mu kindi gitaramo azakorera muri Uganda muri Kampala Serena Hotel ku wa 17 Gicurasi 2025.


[ ]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa