The Ben yateguje ikindi gitaramo cya ‘The New Year Groove’
Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

Nyuma yo gukora igitaramo ‘The New Year Groove’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yongeye guteguza abakunzi be ikindi giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026, ndetse aca amarenga y’abahanzi bashobora kuzakigaragaramo.
Ibi The Ben yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga, aho yasabye abakunzi be kwitegura iki gitaramo ndetse aca amarenga yo gutumira abahanzi bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Tanzania.
The Ben naramuka akoze iki gitaramo bizaba bibaye inshuro ya kabiri agikoze cyane ko icya mbere cyagenze neza cyane.
Icyakora ku rundi ruhande The Ben ntabwo yigeze yemeza itariki n’ahazabera iki gitaramo kimwe n’abandi bahanzi bazamufasha, IGIHE ivuga ko kizongera kubera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.
The Ben ateguje iki gitaramo nyuma y’ibyo yakoreye i Burayi, muri Canada, muri Uganda n’ahandi, aho yabaga amurikira abakunzi be album ye nshya yise ‘The Plenty love’.
Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa i Burayi aho ari kwita ku muryango we cyane ko aherutse no kwibaruka imfura, ategerejwe gutaramira Abanyarwanda bazahurira muri ‘Rwanda Convention USA’ izabera muri Amerika ku wa 4-6 Nyakanga 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *