The Ben yatunguwe no guhura bwa mbere na ‘Papa Sava’ nyamara amaze imyaka 30 akurikira ibihangano bye –AMAFOTO
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Umukinnyi wa filime umaze imyaka 30 mu buhanzi, Niyitegeka Gracien wamamaye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi mazina azwi cyane muri Cinema nyarwanda, yatangaje ko yanyuzwe bikomeye no guhura na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, wamubwiye ko akunda cyane ibihangano bye kuva kera.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Papa Sava yavuze ko yahuye na The Ben mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, bahuriye muri BK Arena, mu gihe buri wese yari ari mu mirimo ye.
Yavuze ko The Ben yamugaragarije igitangaza cyo kuba barahuye imbona nkubone inshuro nke, nyamara asanzwe ari umukunzi ukomeye w’ibihangano bye, akaba amaze imyaka myinshi abikurikirana.
Ati: “Hari akazi ke yari arimo, turahura ambwira ukuntu yatunguwe no kuba twarahuye rimwe gusa imbona nkubone, ati kubera gufana ndeba ibikorwa byawe numvaga duhura kenshi.”
Papa Sava yasobanuye ko guhura bwa mbere na The Ben byabereye mu birori bya Zacu Gala byabaye tariki 25 Mutarama 2025, aho uyu muhanzi yamusuhuje nk’abantu basanzwe baziranye.
Ati: “Icyo gihe yansuhuje nk’umuntu baziranye, ambwira ko akunda ibikorwa byanjye.”
Yakomeje avuga ko guhura kwabo kwabaye ku wa Kane ari bwo bwa kabiri, ariko kuri iyi nshuro bakabona umwanya uhagije wo kuganira, The Ben amubwira byimbitse uko akunda ibihangano bye, bananafata amafoto n’amashusho bisiga urwibutso ku mpande zombi.
Ati: “Ni mugoroba nibwo twahahuriye muri BK Arena. Bwari ubwa kabiri duhuye imbona nkubone, ariko mu bihangano tuba duhora duhura. Ni nka kumwe nasobanuye ko ntarahura na Nyagahene amaso ku maso, abantu bakabigira nayo.”
Yakomeje agira ati: “Ikiza ni uko mufana nawe akamfana bitarabaho, kandi ku bahanzi ibi bitubaho cyane.”
Papa Sava yemeje kandi ko The Ben yamusezeranyije kuzitabira igitaramo cye cyiswe ‘30 Years of Creation’, kizaba tariki 30 Mutarama 2026 kuri Mundi Center, igitaramo kizizihiza imyaka 30 amaze mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Nyuma y’imyaka irenga 30 Papa Sava atanga umusanzu ukomeye muri Cinema nyarwanda, The Ben yemeye ko ari umwe mu bahinduye uko yabonaga ubuhanzi, atangaza ko ibihangano bye yabikurikiranye kuva kera nubwo bari batarahura kenshi imbona nkubone
Guhura kwa The Ben na Papa Sava muri BK Arena kwabaye umwanya wihariye, aho uyu muhanzi yagaragaje uko akunze kandi yubaha urugendo rwa Papa Sava, umwe mu nkingi za mwamba za sinema nyarwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *